AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

CNLG yamaganiye kure amagambo y'ishyaka CNDD apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Aug, 26 2016 10:48 AM | 1,633 Views



Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), ishyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye mu kwamagana amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangajwe n’ishyaka CNDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba Umuryango w’Abibumbye wafashe intambwe ya mbere yo gutangaza aho uhagaze kuri iri tangazo ry’u Burundi n’ibinyoma bivugwamo, ari ibyo gushima.

Mu ijambo rye Dr Bizimana yavuze ko ejo hashize, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya Jenoside ryasohoye itangazo ryamagana ibikubiye mu itangazo rya CNDD, ndetse iryo tangazo rigaragaza y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe idashobora kugibwaho impaka, ntawe ushobora kuyihakana.

Adama Dieng, Umujyanama wa Loni mu gukumira Jenoside asanga amagambo ateye ubwoba yavugiwe i Bujumbura n’umuyobozi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ashobora guteza imvururu mbi cyane.

Mu mvugo ye Perezida w’Inteko Ishinga amategeko Pascal Nyabenda wari na Perezida wa CNDD-FDD yavuze ko Jenoside ivugwa mu Rwanda ari ibihimbano by’imiryango mpuzamahanga.

Adama Dieng avuga ko imvugo nk’iyi ishobora gufatwa nko guhakana Jenoside, yongeraho ko ishobora no guteza umwuka mubi mu Burundi no hanze yabwo.

U Burundi bukomeje kurangwamo umwuka mubi, ubwicanyi, iyicwarubozo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, abantu baburirwa irengero n’imva rusange hirya no hino i Bujumbura hakiyongeraho impunzi amagana zahungiye mu bihugu by’abaturanyi. N'ubwo Nyabenda atakiri Perezida wa CNDD-FDD ariko ni we Perezida w’Inteko.

Ibyo byemezo bya LONI byo kwamagana ibyatangajwe n’u Burundi, Dr Bizimana avuga ko kuri we yumva bihagije.

Yavuze ko kuba umuryango w’abibumbye wateye intambwe yo kwandika ukitandukanya n’iryo tangazo abona ari intambwe nziza ikwiye gushyigikirwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage