Yanditswe Jan, 30 2018 18:57 PM | 12,100 Views
Nyuma y’iminsi 25 afunzwe akanakorerwa iyicarubozo muri Uganda umunyarwanda Emmanuel Cyemayire yagarutse mu Rwanda. Cyemayire Emmanuel avuga ko yafashwe taliki 4/01/2018 mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho yari asanzwe akorera akazi ke k’ubucuruzi.
Cyemayire yemeza ko yafashwe n’inzego ziperereza za Uganda CMI, agira ati, ''mu gukora statement bambajije imyirondoro yanjye, hanyuma mu gihe nari ndimo gukora statement mbonaho indi file ku ruhande iriho amazina y'umupasteri dusengana kuko uwambazaga yambazaga anayirebaho, nahise mbona ko afite uruhare mu ifungwa ryanjye. Noneho hashize n'akanya mbona haje abapasteri babiri dusengana sinzi niba bari bazi ko mpari, hanyuma maze gukora statement bansubiza muri ya room nimugoroba saa moya n'igice bamfunga igitambaro mu maso bantwara i Kampala tugerayo n'kisa saba zijoro.''
Nyuma y’iminsi 25 afungiye muri gereza ya Mbuya mu murwa mukuru wa Uganda Kampala Cyemayire Emmanuel asobanura uburyo yaje kongera gusohoka.
''Nagiye nsobanura, ngerageza nsobanura, ariko ukabona ntibabyumva. Bakavuga bati tubwize ukuri turagukubita, bati wewe utapata shida, turagukubita. Nkababwira nti ibyo mbabwira ni ukuri kuko nta kindi kintu cyanzanaga. Bambaza E-mail yanjye na Password, na Password ya mobile maze barangije barambwira bati ''Emmanuel dukurikije ibibazo tukubajije, twagufashe ducyeka ko uri muri Uganda mu buryo munyuranye n'amategeko, ariko dukurikije ibibazo tukubajije, dusanze uri mu Bugande mu buryo bwemewe n'amategeko. Ni uko bambwiye....bambwiye mu cyongereza ngo ''we shall release you any time ariko Boss wacu niwe uzagufungura, genda wihangane utegereze.''
Ifungwa n'itotezwa rya Cyemayire Emmanuel muri Uganda rije rikurikira abandi banyarwanda bafunzwe ndetse bakanatotezwa umwaka ushize kandi mu buryo butemewe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru