Cyemayire Emmanuel yagarutse mu Rwanda nyuma y'iminsi 25 afungiwe muri Uganda

AGEZWEHO


Cyemayire Emmanuel yagarutse mu Rwanda nyuma y'iminsi 25 afungiwe muri Uganda

Yanditswe January, 30 2018 at 18:57 PM | 9358 ViewsNyuma y’iminsi 25 afunzwe akanakorerwa iyicarubozo muri Uganda umunyarwanda Emmanuel Cyemayire yagarutse mu Rwanda. Cyemayire Emmanuel avuga ko yafashwe taliki 4/01/2018 mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho yari asanzwe akorera akazi ke k’ubucuruzi. 

Cyemayire yemeza ko yafashwe n’inzego ziperereza za Uganda CMI, agira ati, ''mu gukora statement bambajije imyirondoro yanjye, hanyuma mu gihe nari ndimo gukora statement mbonaho indi file ku ruhande iriho amazina y'umupasteri dusengana kuko uwambazaga yambazaga anayirebaho, nahise mbona ko afite uruhare mu ifungwa ryanjye. Noneho hashize n'akanya mbona haje abapasteri babiri dusengana sinzi niba bari bazi ko mpari, hanyuma maze gukora statement bansubiza muri ya room nimugoroba saa moya n'igice bamfunga igitambaro mu maso bantwara i Kampala tugerayo n'kisa saba zijoro.''

Nyuma y’iminsi 25 afungiye muri gereza ya Mbuya mu murwa mukuru wa Uganda Kampala Cyemayire Emmanuel asobanura uburyo yaje kongera gusohoka.

''Nagiye nsobanura, ngerageza nsobanura, ariko ukabona ntibabyumva. Bakavuga bati tubwize ukuri turagukubita, bati wewe utapata shida, turagukubita. Nkababwira nti ibyo mbabwira ni ukuri kuko nta kindi kintu cyanzanaga. Bambaza E-mail yanjye na Password, na Password ya mobile maze barangije barambwira bati ''Emmanuel dukurikije ibibazo tukubajije, twagufashe ducyeka ko uri muri Uganda mu buryo munyuranye n'amategeko, ariko dukurikije ibibazo tukubajije, dusanze uri mu Bugande mu buryo bwemewe n'amategeko. Ni uko bambwiye....bambwiye mu cyongereza ngo ''we shall release you any time ariko Boss wacu niwe uzagufungura, genda wihangane utegereze.''

Ifungwa n'itotezwa rya Cyemayire Emmanuel muri Uganda rije rikurikira abandi banyarwanda bafunzwe ndetse bakanatotezwa umwaka ushize kandi mu buryo butemewe. Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Sena y'u Rwanda yarebeye hamwe amategeko rusange agenga ibigo bya leta

Inzibutso za Jenoside 4 zishobora kujya ku rutonde rw'umurage w'isi

Nyuma yaho sima nyarwanda ibereye nke ibiciro by'izindi sima bikomeje kwiyo

Perezida Mnangagwa avuga ko ubumwe buzoroshya amasezerano y'isoko rya Afrik

Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yasuye u Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kigali: Abadiplomate barenze ku mategeko bagatabara Abayahudi bicwaga bazibukwa