AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

EAC: Sudani y'Epfo yemejwe nk'umunyamuryango mushya

Yanditswe Sep, 08 2016 18:59 PM | 1,455 Views



Kuri uyu wa kane Perezida wa republika Paul Kagame yitabiriye inama ya 17 idasanzwe y'abakuru b'ibihugu by'umuryango wa Afrika y'iburasirazuba, yemerejwemo bidasubirwaho ko Sudani y'epfo ibaye umunyamuryango uhoraho ndetse inasesengura ibijyanye n'impungenge zikiri mu masezerano y'ubufatanye hagati y'uyu muryango n'uw'ubumwe bw'ibihugu by'i bulayi aho bihaye amezi atatu ngo bayanononsore neza.

Iyi nama yemeje bidasubirwaho igihugu cya Soudan y'Epfo nk’umunyamuryango wa gatandatu uyu muryango. Ndetse hakirwamo n'indahiro y'umunyarwanda Christophe BAZIVAMO umunyamabanga mukuru wungirije w'uyu muryango ushinzwe ubutegetsi n'imari. Perezida Kagame mu ijambo rye akaba yamusabye kuzakora nk'umunyafurika y'iburasirazuba:

“Ndagira ngo nifurize imirimo myiza umunyamabanga mukuru wungirije mushya, mwifurize kandi we na bagenzi be kuzagira manda irangwa no kugera ku nshingano kandi n'imirimo itanga umusaruro. Agiye kuzakora nk'umunyafurika y'iburasirazuba cyane cyane kurusha uko ari umunyarwanda.” Perezida Kagame

Iyi nama yanagarutse ku masezerano yashyizweho umukono hagati y'ibihugu by'uyu muryango n'uw'ibihugu by'ubumwe bw'i Burayi, agamije guteza imbere ubucuruzi n'ubuhahirane, biha amezi atatu yo gukemura ibibazo bikirimo nk'uko byatangajwe na amb. Valentine Rugwabiza minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y'iburasirazuba

Perezida Kagame yavuze ko nk'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bagomba gukomera ku ntego n'icyerekezo basangiye ndetse no gukomeza gukora byinshi kandi byiza.

perezida Kagame Yanagaragaje ko gukorera hamwe nk'umuryango byatumye barushaho kugira ingufu muri gahunda zitandukanye kuruta uko buri umwe yari gukora ku giti cye.


Iyi ni inama yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu barimo Dr. John Pombe Joseph Magufuli wa Tanzania, Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, visi perezida wa Kenya William Ruto. Ibihugu by'Uburundi na soudan y'epfo byohereje ababihagarariye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage