AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

FAO igiye gutangiza umushinga uzafasha abaturage bo mu turere 4 two mu Rwanda

Yanditswe Apr, 19 2017 17:18 PM | 2,127 Views



Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa(FAO) uratangaza ko ugiye gutangira umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi mu turere 4 duherereye mu ntara y'amajyaruguru n'uburengerazuba. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko uyu mushinga uje kunganira izindi gahunda leta ifite zigamije kuvana abaturage mu bukene.

Ni umushinga uzajya ufasha abaturage bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rulindo na Gakenke,kubona ifumbire, guhinga mu buryo bwa kijyambere ndetse bagahabwa n'amahugurwa y'uburyo bakwiye gucunga ibikorwa byabo mu buryo bwa kinyamwuga, ibi ngo bizafasha abaturage kudasubira inyuma.

Attaher Maiga uhagarariye FAO mu Rwanda avuga ko uyu mushinga uje kunganira gahunda za leta y'u Rwanda zari zisanzweho: Uyu mushinga ugamije kongera imbaraga izindi gahunda zari zisanzweho zigamije kuvana abaturage mu bukene hifashishijwe ubuhinzi hari hasanzweho ibikorwa bya VUP bityo umuturage akava mu bukene ariko nanone muri uyu mushinga twongeyemo ikindi kintu cyo kwigisha abaturage ibijye n'akamaro k'imirire myiza.”

Ni umushinga abayobozi mu nzego z'ibanze bavuga ko uje ari igisubizo ku baturage kuko bazava mu bukene mu buryo bwihuse. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Uwamariya Odette avuga ko n’ubwo ubukene mu baturage bugenda bugabanuka ku rugero rushimishije bitewe na gahunda zigenda zishyirwa zigamije kubazamura ngo haracyari urugendo kuko 39% by'abaturage bakiri munsi y'umurongo w'ubukene, 16% bo bakaba bari mu bukene bukabije ni mu gihe hari intego y'uko muri 2020 nta munyarwanda uzaba akiri mu bukene bukabije.

Yagize ati: Ni ukuvuga ngo niba dufite abagenerwabikorwa bari muri category y'ubudehe bakigaragra ko bakeneye kunganirwa na leta iyo tubahurijeho imbaraga birushaho kugira imbaraga zihutisha kwa kuva munsi y'umurongo w'ubukene.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara amezi 18 ukazatwara miriyoni 286 zamafaranga y'u Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage