AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Gasabo: Abakekwaho kwiba moto bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi i Nduba

Yanditswe Jan, 02 2018 15:35 PM | 4,146 Views



Abagabo 2 bafungiye kuri station ya police ya Nduba mu karere ka Gasabo nyuma yo gukekwaho kwiba moto mu mujyi wa Kigali bagahungira muri uwo murenge.

Umuvugizi wa police mu mujyi wa Kigali Spt. Emmanuel Hitayezu avuga ko abo bakekwa bafatanywe moto zakoraga umwuga wo gutwara abagenzi, kuri ubu bakaba bari mu maboko ya police nyuma yo gutabwa muri yombi.

Aba bakekwaho ubujura bwa moto, babanje kwiba iyo basanze iparitse i Remera bayijyana i Nduba, bagezeyo na ho bahiba indi mu ga centre ka Gasanze, nyirayo yari mu kabari ayisiga imbere yako.

Abo basore 2 bivugwa ko baje gufatwa kubera ko batwaye iyo moto yo ku kabari ko muri Gasanze, bakahagaruka baje gutwara iyo bari bajeho mbere ari na yo bibye i Remera.

Police yibutsa ko ubujura buhanishwa ingingo ya 300 y'igitabo cy'amategeko ahana aho uhamwe na bwo ashobora gufungwa kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2, n'ihazabu yikubye inshuro 2 cyangwa 5 z'agaciro kibyibwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage