AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Imisoro ku bitumizwa hanze byifashishwa mu nganda igiye gukurwaho

Yanditswe Sep, 11 2016 00:47 AM | 2,021 Views



Bamwe mu bafite inganda z'imyenda ndetse n'abadozi barishimira ko bagiye gukurirwaho imisoro y'ibikoresho batumiza hanze bityo ngo bizatuma igiciro cy'imyenda kigabanuka. Ministeri y'ubucuruzi n'inganda ivuga ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa mu kwezi kwa cumi uyu mwaka hagamijwe gushyigikira no guteza  imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Buri mwaka mu Rwanda hatangwaga agera kuri Miliyoni 160 z'amadolari kugirango hatumizwe caguwa ziba zarakoreshejwe n'abandi. Leta y'u rwanda yifuza ko hatezwa imbere inganda z'imyenda ziri imbere mu gihugu ari nayo mpamvu Ministeri y'ubucuruzi n'inganda yagiranye ibiganiro n'abafite inganda z'imyenda n'inkweto, abatumiza impu, abadozi n'abandi.

Ministri w'ubucuruzi n'inganda Francois KANIMBA avuga ko abatumiza ibikoresho hanze bagiye koroherezwa kugirango bongere ubwinshi n'ubwiza bw'ibikorerwa imbere mu gihugu.

Inganda z'imyenda zahawe hegitari 5 mu gace kahariwe inganda KSEZ aho kuri ubu kimwe cya kabiri cyamaze gufatwa. Mu Bugesera naho hari hegitari 15 zahariwe inganda z'inkweto.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage