AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya CHIC

Yanditswe Dec, 05 2016 15:36 PM | 810 Views



Ubwo yatahaga ku mugaragaro inyubako y'ubucuruzi iri mu mujyi wa Kigali izwi ku izina rya CHIC Ltd Complex, Perezida Kagame yashishikarije abashoramari b'abanyarwanda kwishyira hamwe kugira ngo bibafashe kwihutisha iterambere. Inyubako ya CHIC yubatswe n'abacuruzi 56 bishyize hamwe muri sosiyete bise Champions Investment Corporation.

Perezida Kagame akimara gufungura iyi nyubako, abacuruzi bayubatse bamugaragarije imiterere yayo n'uburyo yubatswe igamije gufasha abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali gukorera ahantu heza, hatunganye kandi hafite umutekano w'ibicuruzwa byabo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye nabo, Perezida Kagame yabashimiye iki gikorwa bakoze anashishikariza abandi bashoramari kwishyira hamwe kuko byihutisha iterambere : ''Niko amajyambere agenda ni aha umuntu ahera, abantu iyo bishyira hamwe bagakora ibikorwa nk'ibi biteye imbere, n'abantu bakomeza batera imbere, mu baterankunga ntawe uzakubakira inzu nk'iyi ngiyi, rero iyo abantu bishyize hamwe, buri umwe icyo afite… bikagera n'aho mukora ikintu kinini, ibi rero nibyo twifuza y'uko byakomeza, kuko bizamura abantu nkamwe, bizamure n'ubukungu bubikomokamo, bizamura imigi, bizamura inyungu....''

Perezida Kagame yasabye inzego zishinzwe kuba zafasha mu bukangurambaga nk'urugaga rw'abikorera PSF, gufasha iyi sosiyete kubona abakorera muri iyi nyubako.

Abashoramari ba CHIC LTD bagaragarije kandi umukuru w'igihugu gahunda bafite yo kubaka amacumbi aciriritse mu mujyi wa Kigali, abizeza ubufatanye kugira ngo ikibanza bifuza kizaboneke, kuko hari ibidakoreshwa kandi byakabaye bibyazwa umusaruro.

Iyi nyubako yaCHIC Ltd Complex yuzuye itwaye Miliyali 20 na Miliyoni 340 z'amafaranga y'u Rwanda. Miliyari 9 na Miliyoni 500 niyo abanyamuryango bahereyeho, asigaye biyambaza amabanki.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage