AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahuye na Perezida wa Djibouti mu ruzinduko rwe rw'iminsi 2

Yanditswe Apr, 18 2017 12:18 PM | 2,140 Views



Kuri uyu wa kabiri perezida wa republika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti aho batangiye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.

Ku kibuga mpuzamahanga mu murwa mukuru Djibouti umukuru w'igihugu cy'u Rwanda ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame yakiriwe na mugenzi we perezida wa Djibuti Ismael Omar Guelleh mu gitondo cyo kuri uyu kabiri. Aha kandi hanaririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu mbere yuko abakuru b'ibihugu byombi bahabwa icyubahiro kibakwiye imbere y'ingabo zabugenewe. 

Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano w'ibihugu byombi usanzwe ushingiye ku bucuruzi n'ubutwererane na diplomasi. Perezida Ismali Omar Guelleh kandi nyuma yakiriye mugenzi we Paul Kagame mu ngoro y'umukuru w'igihugu maze bagirana ibiganiro byibanze ku mubano mwiza ausanzwe uranga ibihugu byombi.

 Uru ruzinduko rw'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda muri Djibouti ruje rukurikira urwo perezida w'iki gihugu Ismael Omar Guelleh yagiriye mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize ubwo nawe yahamaraga iminsi 2, yaranzwe no gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu birebana n'ubucuruzi.

Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afrika. Mu mwaka w'2013 cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 buzifashishwa n'u Rwanda mu kwakira ibicuruzwa binyura mu nyanja itukura.

Umwaka ushize kandi u Rwanda narwo rwahaye Djibouti hegitari 10 z'ubutaka buherereye mu gice cyagenewe inganda, special economic zone i Masoro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage