AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'aba Nigeria basozaga uruzinduko rw'iminsi 2

Yanditswe Jan, 26 2017 22:49 PM | 1,438 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda ry'abanya Nigeria basozaga uruzinduko rw'iminsi 2 bari bamazemo mu Rwanda. Ministre w'itumanaho muri Nigeria, Adebayo Abdul-Raheem Shittu, uyoboye iri tsinda yatangaje ko asanga hari ibyo igihugu cye ndetse n'ibindi bya Afrika byakwigira ku Rwanda nk'ikoranabuhanga n'imiyoborere myiza.

Ministre w'urubyiruko n'ikoranabuhanga w'u Rwanda Jean Philbert Nsengimana asanga uruzinduko nk'uru rufasha mu guhanahana ubumenyi ariko anongeraho ko nta cyashoboka hatabayeho ubufatanye bw'ibihugu .

Nigeria isanzwe ifitanye umubano ukomeye n'u Rwanda kuko ibihugu byombi bifite ababihagarariye. Byongeye kandi u Rwanda rwohereza buri mwaka muri Nigeria abanyeshuri bajya kwiga mu mashami atandukanye. Iri tsinda ryasuye ibigo by'ikoranabuhanga binyuranye ndetse n'urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Inkuru mu mashusho:





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage