Yanditswe Feb, 17 2017 15:06 PM | 1,862 Views
Umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali usimbura Monique Mukaruriza yamaze kuboneka. Uyu ni Pascal Nyamurinda wahoze ayobora umushinga wo gutanga indangamuntu .Ayo matora nk’uko biteganywa n’itegeko, yakozwe mu buryo butaziguye mu cyumba cy’inama y’umujyi wa Kigali .Abitabiriye amatora bari 196 kuri 214 .
Abo ni abagize njyanama ku rwego rw’umujyi wa Kigali,njyanama ku turere tw’umujyi wa Kigali n’abagize njyanama mu mirenge iri muri utwo turere twa Kicukiro,Gasabo na Nyarugenge.
Uwahatanye na Nyamurinda ni madamu Aurore Umuhoza wagize amajwi 35 mu gihe Meya mushya yagize amajwi 161
Pascal Nyamurinda asimbuye Monique Mukaruriza wari umaze amezi 11 ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali. Bwana Nyamurinda ni umugabo w’imyaka 53.
Afite impamyabushobozi mu mibanire y’ibihugu (Public Relations) n’iyo kuyobora imishinga (Project management)
Akimara gutorerwa uyu mwanya Nyamurinda yavuze ko azaharanira gukorera hamwe, guteza imbere isuku mu mujyi wa Kigali ndetse no guharanira icyarushaho guteza imbere umujyi wa Kigali
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru