AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

ABIKORERA BO MU RWANDA BAHUYE N’ABA RDC

Yanditswe Apr, 18 2019 17:28 PM | 6,292 Views



U Rwanda rwiyemeje gushyira I Kishasa muri Republika iharanira demokarasi ya kongo byabere, ikigo kizajya gihurizwamo ibikorerwa mu Rwanda, kugira ngo byegerezwe ababikenye muri icyo gihugu.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abikorera bo mu bihugu byombi, banatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru 2 impande zombi zizaba zasinye amasezerano y’ubufatanye bugamije korohereza abashoramari.


Abagize urugaga rw’abikorera muri DR Congo barimo na Perezida w’uru rugaga bahuriza ku kuba u Rwanda rufite ibisubizo by’ibibazo abikorera bo muri icyo gihugu bafite, dore ko bemeranyije gutegura byihutirwa amasezerano y’imikoranire yitezweho kwihutisha ubucuruzi ku bihugu byombi.

Ku ruhande rw’abikorera bo mu Rwanda, ngo nabo bafite inyungu mu gukorana n’abikorera bo muri Republika iharanira demokarasi ya kongo, ari na yo mpamvu umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera Stephen Ruzibiza agaragaza akamaro k’ikigo kizashyirwa i Kinshasa kikajya gihurizwamo ibikorerwa mu Rwanda.

Ministre w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye, we agaragaza ko hagiye kongerwa ingufu mu bucuruzi bwambukiranya imipaka busanzwe bukorwa hagati y’u Rwanda na republika iharanira demokarasi ya Congo.

Kuri ubu umujyi wa Kinshasa utuwe n’abaturage basaga miliyoni 14 ishobora kuba rimwe mu masoko y’abikorera bo mu Rwanda cyane ko ubusanzwe ibicuruzwa bingana na 80% u Rwanda rwohereza mu karere ruhereyemo byoherezwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.


Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage