AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abadepite batumije Minisitiri w’Uburezi ngo asobanure uburyo ibibazo biri mu burezi bizakemuka

Yanditswe Jun, 13 2020 10:52 AM | 70,939 Views



Komisiyo y'uburezi,ikoranabuhanga n'urubyiruko  irasaba ko inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite yatumiza uhagarariye guverinoma agasobanura mu magambo ingamba zihari mu gukemura ibibazo bibangamiye uburezi mu Rwanda.

Uyu ni umwe mu myanzuro yagaragarijwe abadepite muri raporo y'iyo komisiyo ku isesengura ku bibazo byugarije uburezi mu Rwanda.

Mu ngendo zinyuranye komisiyo y'uburezi,ikoranabuhanga,umuco n'urubyiruko yagiriye mu turere 12 tw'intara n'umujyi wa Kigali kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 14 Gashyantare uyu mwaka, abafite uburezi mu nshingano bayigejejeho ibibazo byugarije uburezi.

Ibyinshi muri ibyo bibazo birebana n'ireme ry'uburezi, ikoranabuhanga ritaratera imbere, ubucucike mu mashuri, imyigire y'abafite ubumuga n'bindi.

Muri raporo yamurikiwe Inteko rusange umutwe w'abadepite kuri uyu wa Gatanu, ibibazo bidindiza ireme ry'uburezi byabaye ipfundo n'ibiganiro mpaka, aho abadepite bafashe umwanya munini wo kuyitangaho ibitekerezo.

Depite Begumisa Safari Théoneste yagize ati ''Ibijyanye na ICT mu mashuri mbona REB ifite kugifatira ingamba, computers (mudasobwa) zigasaranganywa neza no kuzegereza ibigo, niba na computer ipfuye bakayisanira.''

Na ho Depite Musolini Eugèna ati ''Hari aho usanga ikigo cy'ishuri kidafite umuriro w'amashanyarazi, no mu byo giteganya ntaho uzaboneka,ariko gifite computer 200 zibitse, kandi ugasanga hari ikindi kigo gifite umuriro ariko kitazigira, ese ibyo si ugupfusha ubusa?''

Depite Mbakeshimana Chantal yagaragaje bimwe mu bibazo bibangamiye amashuri y’inshuke ndetse n’abanza.

Ati ''Mu mashuri y'incuke hari ibibazo, mu yigenga ho bifite umurongo, abarimu n'ibikoresho bihari, ariko mu mashuri ya Leta, usanga bagirana contrat n'ababyeyi, ntibahamwe hamwe bakigendera bagata abana, numva iki kibazo komisiyo yagishyira mu byo igomba gukurikirana.''

Mu mushinga w'imyanzuro ku bibazo byugarije uburezi, komisiyo y'uburezi,ikoranabuhanga,umuco n'urubyiruko isanga gutumiza minisiteri bireba ari kimwe mu byagaragaza ingamba.

Ndangoza Madina, Visi perezida w’iyi komisiyo yagize ati “Minisiteri y'Uburezi irasabwa kuza gutanga ibisobanuro mu magambo ku ngamba zihgari ku bibazo bijyanye no gutinda gushyira mu myanya abarimu, bigatuma mu mashuri amwe n'amwe habaho kutarangiza gahunda y'ibigomba kwigwa. Ikibazo cy'ubucucike mu mashuri, intera ndende hagati y'aho abana batuye n'amashuri, ikibazo cyo kutakira abana bafite ubumuga kubera kutagira ibikoresho n'abarimu babihuguriwe.''

Ubushakashatsi bwakozwe n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko abaturage bishimira imitangire ya serivisi z'uburezi ku gipimo cya 63,4%. Bimwe mu byagaragajwe n'ubwo bushakashatsi nk'ibigomba kwitabwaho harimo kubaganya bucucike mu mashuri abanza n'ayisumbuye, kongera ibikorw aremezo nk'amazi n'amashanyarazi, kuzamura ireme ry'uburezi rigikemanwa no kongera amahugurwa ku myigishirize mishya.

Mu mwaka wa 2018, abishimira serivisi z'uburezi bageze ku gipimo cya 64%. Gahunda ya guverinoma y'imyaka 7akaba ari ukwita ku burezi bufite ireme kandi bugera kuri bose.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage