AGEZWEHO

  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Abaganga bagiriye inama abantu kunoza imirire mu kwirinda indwara ya diyabete

Yanditswe Nov, 08 2021 19:55 PM | 7,735 Views



Abakora mu bijyanye n'ubuvuzi bw'indwara ya diyabete bagira abantu inama yo kunoza imirire yabo kuko ngo nabyo bishobora kuba intandaro y'iyi ndwara ifite ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu.

Ishyirahamwe ry'abarwayi ba Diyabete mu Rwanda rivuga ko rifite abana 2050 bafite diyabete yo mu bwoko bwa mbere  bafite kuva ku myaka 2 kuzamura, bakurikiranwa umunsi ku munsi.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyo kinavuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda 3% by'abaturage bafite uburwayi bwa Diyabete.

Dr.Niyonsenga Simon Pierre ushinzwe ubuvuzi bw'indwara ya Diyabete muri iki kigo asobanura ko hari n'abafite iki kibazo batabizi, ku buryo bishobora gutuma uburwayi burushaho kubagira ho ingaruka zikomeye.

Ati "Dukangurira abantu bose kuza kwisuzumisha kuko umuntu ashobora kuba arwaye diyabete atabizi,akazabimenya ari uko yagize ibimenyetso. Turi munsi ya 50% y'abantu bagomba kuba bari kwa muganga barwaye iyo ndwara, ni indwara itera ubuhumyi,itera indwara y'umutima yaba umuvuduko w'amaraso cyangwa kunanirwa k'umutima, itera impyiko,hari aho bigera umuntu bakamuca nk'ukuguru bitewe nuko yakomeretse igisebe ntigikire.Abantu bakwiye kwisuzumisha byibura inshuro 1 mu mwaka, bakagenda ntacyo barwaye kugira ngo tumenye uko bahagaze."

RBC ivuga ko muri uku kwezi kwahariwe kuzirikana uburwayi bwa diyabete, abantu bafite hejuru y'imyaka 35 y'amavuko bemerewe kujya ku bigonderabuzima, hakarebwa niba badafite ubwo burwayi ku buntu.

RBC ivuga ko ubuvuzi bwa diyabete buhenze ndetse ko ubwisungane mu kwivuza butaragera ku rwego rwo kugurira abafite diyabete imashini ikoreshwa mu gupima ingano y'isukari mu mubiri.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage