AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abagenzura umutungo w'umutwe wa politiki barasabwa kutawitiranya n'uwabo

Yanditswe Oct, 18 2019 16:46 PM | 30,793 Views



Abashinzwe kugenzura umutungo w'umutwe wa politiki mu Rwanda barasabwa kurushaho kwitwararika no kutitiranya umutungo bacunze n'uwabo bwite ndetse bagatangira raporo ku gihe kugira ngo hatagira n'undi wagerageza kuwunyereza.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu mu mahugurwa barimo agamije kubongerera ubushobozi ku micungire myiza y'umutungo n'imari by'umutwe wa politiki.

Inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Imiyoborere (RGB), Urwego rw'Umuvunyi zahagurukiye rimwe mu gufasha aba bashinzwe kugenzura umutungo w'imitwe ya politiki neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Burasanzwe Oswald avuga ko uru rwego rw’abagiye kujya bacunga umutungo w’amashyaka ari rushya ndetse ko ruzacyemura byinshi.

Raporo y'Urwego rw'Umuvunyi yakozwe hagati ya 2014 na 2018 igaragaza amakosa yakozwe n'amwe mu mashyaka ya politi nk'Ishyaka Green Party bigeze gusanga ryarakiriye ibikoresho by'impano bifite agaciro ka miliyoni zirenga 4 maze iri shyaka ririnumira kandi ibi ngo ntibyemewe.

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryo hari ubwo ryagurije amafaranga bamwe mu bayobozi nta mpapuro zibisobanura.

Senateri Karangwa Chrysologue wo mu Muryango FPR Inkotanyi yavuze ku ngaruka zishobora guterwa n’imicungire mibi y’umutungo w’amashyaka ya politiki.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage