AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abaguzi baravuga ko hari icyizere bagenda babona cy'igabanuka ry'ibiciro ku isoko

Yanditswe Mar, 15 2023 20:10 PM | 36,578 Views



Bamwe mu baguzi n'abacuruzi bo hirya no hino ku masoko y'imbere mu gihugu, baravuga ko hari icyizere bagenda babona cy'igabanuka ry'ibiciro ku isoko, ibyo babishingira mu kuba Leta y'u Rwanda ko hari ingamba yagiye ifata mu guhangana n'iki kibazo.

Bavuga ko ahanini binagendeye no kuri imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y'igihugu y'umushyikirano.

Ku masoko yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bacuruzi n'abaguzi bagaragaza ko ubu hari icyizere barimo kubona kijyanye n'igabanuka ry'ibiciro ku isoko bagereranyije no mu mezi ashize.

Uwizihiwe Floribert, umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza avuga ko icyizere ku igabanuka ry'ibiciro ku isoko ahanini kuri we abona gishingiye kuri zimwe mu ngamba Leta yagiye ishyiraho zunganira abahinzi.

Umwanzuro wa karindwi mu myanzuro 13 yafashwe mu nama y'igihugu y'umushyikirano, ugaruka cyane mu gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n'izamuka ry'ibiciro ku masoko,

Ibi ni nabyo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutseho ubwo yarari muri iyi nama y'igihugu y'umushyikirano, aho yashimangiye ko hari icyizere cy'igabanuka ry'ibiciro muri uyu mwaka bitewe n'inyunganizi Leta yagiye ishyira mu nzego zitandukanye.

Imibare iheruka y'ikigo cy’Igihugucy’Ibarurishamibare mu Rwanda yagaragaje ko ukwezi kwa Gashyantare 2023, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,8% ugereranyije na Gashyantare 2022, aho iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 42,4%.

Iyo urebye mu byaro, muri Gashyantare 2023 ibiciro byiyongereyeho 37,1% ugereranyije na Mutarama 2023, aho byari byiyongereyeho 38,8%.

Ni mu gihe kandi muri rusange, iyo ugereranyije Gashyantare 2023 na Mutarama 2023 usanga ibiciro byariyongereyeho 1,8%.

Adams Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage