Yanditswe Mar, 15 2023 20:10 PM | 36,578 Views
Bamwe mu baguzi n'abacuruzi bo hirya no hino ku masoko y'imbere mu gihugu, baravuga ko hari icyizere bagenda babona cy'igabanuka ry'ibiciro ku isoko, ibyo babishingira mu kuba Leta y'u Rwanda ko hari ingamba yagiye ifata mu guhangana n'iki kibazo.
Bavuga ko ahanini binagendeye no kuri imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y'igihugu
y'umushyikirano.
Ku masoko yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bacuruzi n'abaguzi bagaragaza ko ubu hari icyizere barimo kubona kijyanye n'igabanuka ry'ibiciro ku isoko bagereranyije no mu mezi ashize.
Uwizihiwe Floribert, umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza avuga ko icyizere ku igabanuka ry'ibiciro ku isoko ahanini kuri we abona gishingiye kuri zimwe mu ngamba Leta yagiye ishyiraho zunganira abahinzi.
Umwanzuro wa karindwi mu myanzuro 13 yafashwe mu nama y'igihugu y'umushyikirano, ugaruka cyane mu gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n'izamuka ry'ibiciro ku masoko,
Ibi ni nabyo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutseho ubwo yarari muri iyi nama y'igihugu y'umushyikirano, aho yashimangiye ko hari icyizere cy'igabanuka ry'ibiciro muri uyu mwaka bitewe n'inyunganizi Leta yagiye ishyira mu nzego zitandukanye.
Imibare iheruka y'ikigo cy’Igihugucy’Ibarurishamibare mu Rwanda yagaragaje ko ukwezi kwa Gashyantare 2023, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,8% ugereranyije na Gashyantare 2022, aho iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 42,4%.
Iyo urebye mu byaro, muri Gashyantare 2023 ibiciro byiyongereyeho 37,1% ugereranyije na Mutarama 2023, aho byari byiyongereyeho 38,8%.
Ni mu gihe kandi muri rusange, iyo ugereranyije Gashyantare 2023 na Mutarama 2023 usanga ibiciro byariyongereyeho 1,8%.
Adams Kwizera
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru