AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abahanga mu by'imiti bahangayikishijwe n'abiyitirira umwuga wabo

Yanditswe Sep, 28 2019 13:04 PM | 9,214 Views



Abahanga mu by'imiti bahangayikishijwe n'ikibazo cy'abiyitirira uyu mwuga bagatanga imiti mu mafarumasi batabifitiye ubumenyi bikaba byagira ingaruka ku buzima bw'abaturage.

Abahanga mu by'imiti bakora muri farumasi bavuga ko hari abiyitirira uyu mwuga bagatanga imiti batabifitiye ubumenyi kuburyo bigira ingaruka ku buzima bw'abaturage bitewe n'ikibazo cy'imiti yakoreshejwe nabi.

Ubuyobozi bw'Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n'ibiribwa mu Rwanda buvuga ko bwakoze ubugenzuzi mu mafarumasi busanga hari amakosa agenda akorwa mu bucuruzi bw'imiti.Umuyobozi w'agateganyo w'iki kigo Charles Karangwa avuga ko umwaka utaha bazatangira gukoresha ikoranabuhanga  ribafasha ku menya umuti watanzwe niba wujuje ubuziranenge ndetse n'uwawutanze niba abifitiye ubumenyi.

Mu Rwanda habarurwa  farumasi 417 zikora ubucuruzi bw'imiti.Ni mugihe urugaga rw'abahanga mu by'imiti rufite abanyamuryango banditswe kandi bemerewe gukora aka kazi bagera ku 1000.

Inkuru mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage