AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abanyakenya nibo batsinze isiganwa mpuzamahanga ry'amahoro rya Kigali (KIPM2018)

Yanditswe May, 20 2018 22:21 PM | 41,937 Views



Abanyarwanda barasabwa gushyira umwete muri Marathon mpuzamahanga ya Kigali iba buri mwaka  ikunzwe kwegukanwa n’abanyamahanga kugira ngo bazamure urwego rwabo rw’imikinire. Ibi babisabwe kuri iki cyumweru ubwo  aya marushanwa yo gusiganwa ku maguru yegukanwaga n’abanyakenya.

Aya marushanwa ngarukamwaka yo gusiganwa ku maguru ya Kigali yitiriwe amahoro, aragenda arushaho kuzamura urwego kandi akitabirwa kubwinshi. Ni amarushanwa yari agabanijemo ibice bitatu, aribyo Marato yuzuye y’aharesha na km 42, Marathon y’igice ya km 21 ndetse n’abasiganwa  byo gushyushya umubiri bita (RUN FOR FAN.)

Mu gice cya Marathon cyihariwe n’abanyarwanda, NYIRARUKUNDO Salome wari witezweho kubashimisha, yongeye kubyerekana, aho yasoje ari uwa mbere mu bakobwa akoresheje igihe kingana na 1H:28:53, kimwe na mugenzi we HITIMANA Noheli  waje kumwanya wa mbere mubagabo akoresheje 1:16:16.

Nyirarukundo Salome, ngo ishyaka n’icyizere nibyo byamuhaye kongera gushimisha abanyarwanda. Ati, "Nakoresheje imbaraga abanyakenya nabo bari bahari bakomeye, ariko rya shyaka na rya shema ryo kumva ko ubushize nayitwaye, numvaga ko nuno munsi bishoboka. Nicyo kintu cyamfashije no kwiha icyizere.''

Gusa abanyamahanga by’umwihariko abo mu gihugu cya Kenya, bakomeje kwerekana ko ari indashyikirwa muri marathon yuzuye ya km 42 kuko baje kuyiharira haba mu bahungu no mu bakobwa. YEGO ELKANA KIBET niwe wasize abandi mu bagabo akoresheje 2:23:42,  ngo kuba yaje ari uwambere, abikesha imyitozo yakoreye mu Rwanda aho abona ko habereye imyitozo. Yagize ati, "Umwaka ushize sinari namenye gusiganwa bya nyabyo ubu noneho narabimenye kandi uyu munsi byari byoroshye cyane kuko nitoje bihagije, kandi muri hamwe nakoreye imyitozo ni mu Rwanda kuko hari imisozi yagombaga kumfasha cyane ahaterera"

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubirii mu Rwanda Fidel MUBIRIGI, ashimangira ko abanyarwanda bashyize umwete kuri Full Marathon bayitsinda kuko igihugu cy’u Rwanda giteye neza ku myitozo arinayo mpamvu bagiye kuhashyira imbaraga.

Abatsinze aya marushanwa haba mu gice cya marato na Marathon yuzuye, buri wese yahembwe Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni amasurushanwa yitabiriwe n’abagera hafi ku 2000.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage