Yanditswe Nov, 05 2022 20:38 PM | 107,437 Views
Abanyekongo baba mu Rwanda bifuza ko kuba bafite umutekano mu bikorwa ibyo ari byo byose bakora bikwiye kuba ari na ko bimeze ku Banyarwanda baba muri Kongo cg abavuga ikinyarwanda babayo.
Umuyobozi wa Diaspora y'Abanyekongo mu Rwanda Dr Awazi Raymond asaba ko amasezerano yasinywe yashyirwa mu bikorwa kandi urubyiruko rukirinda kwijandika mu bikorwa bikurura umutekano muke mu karere.
Saidi Vianney, umuturage wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo umaze imyaka hafi 27 mu Rwanda. Ni we watangije izina ''Kazi ni Kazi mu Mujyi wa Kigali, acuruza indorerwamo cyangwa lunnette rwagati mu Mujyi wa Kigali. Uyu avuga ko nta gihugu kimuryohera nk'u Rwanda.
Ati "Nkatwe tubireba ni byiza cyane, ni byabindi tuvuga ngo ni uburyohe. Nta kibazo gihari. Keraka abatabizi ariko message natanga ni uko ibintu bimeze neza cyane."
Kuba afite umutekano i Kigali, ni ho ahera avuga ko ubusanzwe nta makimbirane ayo ari yo yose yagakwiye kurangwa hagati y'abaturage b'ibihugu byombi kuko ari abavandimwe byongeye bakaba n'abaturanyi.
Yunzemo ati "Imyumvire y'abantu ni cyo kibazo. Kumva ko hari abakongomani bavuga Ikinyarwanda sinumva ko ari ikosa ni uburenganzira bw'umuntu kuvuga ururimi ushaka. Abantu ntabwo bumva kimwe ibintu kuko ntuzaterura Kongo ngo uyijyane kure y'u Rwanda cyqngwa ngo uterure u Rwanda urujyane kure ya Kongo. Imbibi zizahora ziri kumwe. Ibitagenda umuti wabyo ni ukubikemura.
Mu masaha ya ku manywa, Makamba Mwagalwa uzwi ku izina rya Kam's, usanzwe ari umucuranzi w'indirimbo z'abakongomani mu mahoteri n'utubari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ari mu myitozo y'umurimo amazemo imyaka irenga 15, ari na yo akesha imibereho ya buri munsi y'umuryango we. Aritegura kuza gucuranga mu masaha ya y'ijoro. Asanga abaturage bari mu Kongo bakwiye kubaha Abanyarwanda cyanhwa abavuga Ikinyarwanda bari muri iki gihugu."
Yagize ati "Jye bijya bimbabaza kuko umutekano hano umeze neza nasaba ko na bo babafata neza nkuko namwe mudufata. Imana ibidufashemo tubane neza nk'uko twahoze tubana. U Rwanda na Kongo twahoze tubanye neza ariko sinzi aho byapfiriye. Leta zombi zicare zibirangize zumvikane. Hariya hari Abanyarwanda babayo, nkuko tumeze neza hano n'Avanyarwanda bariyo bakwiye gufatwa neza."
Mu Rwanda hari ibihumbi by'abanyekongo bakora imirimo inyuranye ibateza imbere kandi bose bahuriza ku kuba bafite umutekano usesuye.
Lukongo Londo Jean Baptiste afite igaraje rikanika imodoka mu Mujyi wa Kigali. Ashimangira ko yizera umutekano we ari uko ari mu Rwanda bityo ko bikwiye kubera isomo abaturage ba Kongo bakunze kurangwa no guhohotera abavuga Ikinyarwanda baba muri iki gihugu.
Ati "Bakunde Abanyarwanda nk'abavandimwe babo. Twe mu Rwanda turi mu gihugu cy'amahanga ariko badufata neza nta kibazo, n'abakongomani bakwiye gufata Abanyarwanda neza muri kongo."
Ihuriro ry'abakongomana baba mu Rwanda ryashyize ahagaragara itangazo rishima ko abanyekongo bafite umutekano usesuye mu Rwanda kandi ko bari mu bikorwa byabo nta nkomyi. Ibi ni nyuma yuko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikomeje kugaragaza imvugo zikoma u Rwanda, nyamara ikibazo kireba abaturage ba Kongo ubwabo.
Dr Awazi Raymond ukuriye iri huriro asaba urubyiruko rwo mu gihugu cye kwirinda ibikorwa byose byatuma amahoro arambye atagerwaho hagati y'ibihugu byombi no mu karere muri rusange.
Ati "Icyo nasaba abayobozi ba guverinoma zombi ni ugutekereza ku baturage baba hanze amaso. Hasinywe amasezerano yo kugarura amahoro, turifuza ko habaho ubushake ayo masezerano agashyirwa mu bikorwa. Ikindi ni uko nasaba urubyiruko kwirinda igitanya abaturage b'impande zombi. Turi bamwe, tura abanyafurika, dushake icyazana amahoro arambye mu karere k'ibiyaga bigari."
Mu Rwanda habarurwa abaturage ba repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bagera ku bihumbi 100 biganjemo impunzi, aho ibyo bakora babikora mu mutekano usesuye.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru