AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abarenga 1000 bafungiye i Mageragere bari gutanga amakuru y'aho bajugunye imibiri y'abatutsi

Yanditswe Nov, 01 2019 08:39 AM | 20,133 Views



Imfungwa n'abagororwa bahagarariye abandi muri gereza ya Nyarugenge barasaba ko inzego z'ubutabera  zabafasha muri gahunda bihaye yo kwerekana ibyobo bisaga 120 byajugunywemo imibiri y'abatutsi bishwe ndetse no gutahura abatanzweho amakuru ko bakoze Jenoside bakaba batarabihanirwa.

Aba bahagarariye bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere, bagaragaza ko hari bagenzi babo 1035 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi basabye ko bahuzwa n'imiryango y'abo bahemukiye kugira ngo bayisabe imbabazi ndetse banerekane Ibyobo bibarirwa mu 126 bajugunyemo abatutsi bishwe mu gihe cya jenoside.

Bavuga kandi ko hari abantu bagera kuri 450 bakoranye Jenoside ariko kugeza ubu bakaba bakidegembya mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse ngo ntibarabihanirwa.

Basaba ko inzego z'ubutabera zabafasha kwihutisha iki gikorwa bagatanga aya makuru ndetse akanakurikiranwa.

Minisitiri w'Ubutabera Akaba n'intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubwo yasuraga abafungiwe muri iyi gereza akaganira n’ababahagarariye, yavuze ko ibi bibazo bagejejweho bagiye kubikurikirana kugira ngo babahuze n'imiryango bahemukiye. Abatanzweho amakuru ko batigeze  bahanirwa icyaha cya jenoside kandi baragikoze na bo bashakishwe ndetse n'amakuru y'ibi byobo byajugunywemo imibiri asuzumwe neza.

Gereza ya Nyarugenge ifungiwemo abantu 9947  barimo 1947 bafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri bo abagaragaje ubushake bwo gusaba imbabazi imiryango bahemukiye ni  1035 banatanze amakuru y'ibyobo 126 bajugunyemo imibiri y'abatutsi ndetse banagaragaza abo bakoranye iki cyaha cya jenoside bagera kuri 450 batigeze bagihanirwa kandi bakaba bari mu gihugu.

Inkuru mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage