Yanditswe Nov, 01 2019 08:39 AM | 20,133 Views
Imfungwa n'abagororwa bahagarariye abandi muri gereza ya Nyarugenge barasaba ko inzego z'ubutabera zabafasha muri gahunda bihaye yo kwerekana ibyobo bisaga 120 byajugunywemo imibiri y'abatutsi bishwe ndetse no gutahura abatanzweho amakuru ko bakoze Jenoside bakaba batarabihanirwa.
Aba bahagarariye bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere, bagaragaza ko hari bagenzi babo 1035 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi basabye ko bahuzwa n'imiryango y'abo bahemukiye kugira ngo bayisabe imbabazi ndetse banerekane Ibyobo bibarirwa mu 126 bajugunyemo abatutsi bishwe mu gihe cya jenoside.
Bavuga kandi ko hari abantu bagera kuri 450 bakoranye Jenoside ariko kugeza ubu bakaba bakidegembya mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse ngo ntibarabihanirwa.
Basaba ko inzego z'ubutabera zabafasha kwihutisha iki gikorwa bagatanga aya makuru ndetse akanakurikiranwa.
Minisitiri w'Ubutabera Akaba n'intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubwo yasuraga abafungiwe muri iyi gereza akaganira n’ababahagarariye, yavuze ko ibi bibazo bagejejweho bagiye kubikurikirana kugira ngo babahuze n'imiryango bahemukiye. Abatanzweho amakuru ko batigeze bahanirwa icyaha cya jenoside kandi baragikoze na bo bashakishwe ndetse n'amakuru y'ibi byobo byajugunywemo imibiri asuzumwe neza.
Gereza ya Nyarugenge ifungiwemo abantu 9947 barimo 1947 bafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Muri bo abagaragaje ubushake bwo gusaba imbabazi imiryango bahemukiye ni 1035 banatanze amakuru y'ibyobo 126 bajugunyemo imibiri y'abatutsi ndetse banagaragaza abo bakoranye iki cyaha cya jenoside bagera kuri 450 batigeze bagihanirwa kandi bakaba bari mu gihugu.
Inkuru mu mashusho
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru