Yanditswe Mar, 23 2023 21:40 PM | 33,727 Views
Inteko rusange ya Sena yanenze imikorere y’inzego zitandukanye zidakemura ibibazo by’abaturage ku gihe.
Raporo ya komisiyo ya politike n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda ku isuzuma yakoze ku bikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2022-2023,abasenateri iragaragaza ko hari ibibazo bigikomeje kubangamira iterambere n’imibereho y’abaturage bikigaragara hirya no hino mu gihugu.
Bamwe mu basenateri basanga ibibazo bikunze kugaruka muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi bikwiye gufatirwa imyanzuro yihariye kandi izi raporo zikajya zifasha inzego za Leta gufata ibyemezo biganisha ku mikorere yisumbuye.
Muri 2021-2022 Urwego rw'Umuvunyi rwasuzumye 1603 , mur ibyo ibigera ku 1200 ku ni byo byakemutse.
Nyuma yo kuganira kuri ibi bibazo Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutegura inama nyunguranabitekerezo,abagize sena bazagirana n’inzego z’ubutabera n’izifite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano bagacoca ibi bibazo hagamijwe kubifatira umwanzuro utanga ibisubizo biramba.
Ibyinshi muri ibi bibazo bifitanye isano n'amakimbirane ashingiye ku butaka,kutishimira imikirize y'imanza,kwimura abaturage batabanje guhabwa ingurane ikwiye ku mitungo yabo,ikibazo cya ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko ya Leta ariko ntibishyure abaturage bakoresha,imitungo itezwa cyamunara ku giciro gito cyane n’ibindi.
Jean Paul MANIRAHO
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru