AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Abasesenguzi basanga umuryango wa EAC ukwiye kwiminjiramo agafu

Yanditswe Feb, 27 2021 09:18 AM | 43,871 Views



Mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu haba inama ya 21 y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, abakurikiranira hafi uyu muryango basanga ukwiye kwiminjiramo agafu kugirango inzozi y'abaturage bawo zibe impamo.

Inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba itegerejwe kuri uyu wa gatandatu, igaterana hifashishijwe ikoranabuhanga. Igiye kuba mu gihe uyu muryango wizihiza imyaka 25 utangiye ibikorwa byawo mu buryo bweruye kuko mu mwaka wa 1996 ari bwo i Arusha muri Tanzania habereye umuhango wo gushyiraho Ubunyamabanga Bukuru bwawo.

Ni umuryango ufite intego yo guteza imbere ubutwererane hagati y'ibihugu binyamuryango haba muri politiki, ubukungu n'imibereho myiza byose bigakorwa mu nyungu z'abatuye ibihugu biwugize.

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda Dr. Elvis Mbembe, wanakoze ubushakashatsi kuri uyu muryango, asanga gushyira hamwe kw’ibihugu biwugize bikomeje kuba ingorabahizi.

Yagize ati "Iyo witegereje amasezerano y'isoko rusange yatowe n'ibihugu binyamuryango muri 2010 usanga byariyemeje ko habaho urujya n'uruza rw'ibicuruzwa nta nkomyi n'urujya n'uruza rusesuye rwa serivisi n'abantu. Urebye igihe abakuru b'ibihugu ubwabo bihaye ubu twakabaye tugendererana nta nkomyi, ibicuruzwa bikava muri Kenya bijya mu kindi gihugu nta nkomyi. Ariko usubije amaso inyuma ukareba uko ibintu byifashe ubu ntabwo watinya kuvuga ko bibabaje! Umubano w’u Rwanda na Uganda ntabwo ari mwiza cyane, Tanzania yo isa naho yabaye nyamwigendaho, Kenya na yo ifite ibibazo byayo.., ku buryo urebye ikarita ya EAC usanga harimo gucikamo ibice haba muri politiki, mu bukungu aho usanga buri gihugu gishyize imbere gahunda zacyo kititaye ku mikoranire yo ku rwego rw'akarere."

Ibivugwa n'uyu mushakashatsi binashimangirwa kandi na Songa Jean Bosco, umuyobozi wa sosiyete SONGA Logistics itanga serivisi z'ubwikorezi bw'ibicuruzwa no kunganira abacuruzi mu by'imisoro na gasutamo.

Ati "Hari ibyo twita NTBs: Ni ibintu bikorwa bitari ngombwa kandi bikadindiza ubucuruzi cyangwa bikazamura igiciro umuguzi yagombye kuguriraho ku isoko. Dufate urugero nk'iminzani; niba urugero ufashe iminzani 8 kuva Dar Es Salaam kugera i Kigali kandi ikamyo yose igomba kunyura kuri uwo munzani, ni ukuvuga ngo uwo mwanya bifata n'ibindi bijyana byongera agaciro k'igicuruzwa."

Kuri Dr. Elvis Mbembe, ngo igiteye impungenge kurushaho ni uko abatuye EAC bakomeza kubona ibyo byose ariko bagaterera agati mu ryinyo.

Yagize ati "Imwe mu ntego za EAC ni ukubaka umuryango ushingiye kuri rubanda, kuko ni twebwe abaturage tugomba kuba ishingiro ryo kwishyira hamwe kw’ibihugu byacu, bivuze ko dufite ubwo bubasha bwo kotsa igitutu abo bireba ngo ibyo bigerweho. Ariko kugeza ubu turacyari nk'indorerezi kuko ufatiye urugero ku biheruka kuba byo gufunga imipaka hagati y'u Rwanda n'u Burundi, nta mudepite n'uyu n’umwe twumvise wazamuye iki kibazo ngo akigeze ku rwego urwo ari rwo rwose ngo avuge ati ibi ni ukurenga ku masezerano ya EAC ashyiraho uburyo bwo koroshya urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa hagati y'ibihugu binyamuryango! Igihe urukiko rukuru muri Uganda rwategekaga ko nta munyamategeko wo muri Uganda wize mu Rwanda wemerewe gukorera umurimo we muri icyo gihugu nta n'umwe wamaganye ibyo bintu!"

Ku ruhande rw'urugaga rw'abikorera muri uyu muryango, EABC, ngo icyorezo cya COVID-19 cyongeye kugaragaza icyuho mu mikorere y'umuryango. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru uru rugaga rwashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, abikorera bo muri aka karere bavuze ko kutumvikana ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID19 byatumye ubucuruzi bwambukiranya imipaka burushaho kudindira ndetse n'ikiguzi cyabwo kiriyongera, dore ko cyikubye incuro 2 hagati ya Mutarama na Nzeri mu muhora wa ruguru.

Dr Peter Mutuku MATHUKI ni umuyobozi nshingwabikorwa w'uru rugaga. Yagize ati "Reka nguhe urugero: Niba gukoresha igipimo cya COVID19 mu gihugu kimwe ari amadolari 50 mu kindi bikaba ari amadorali 100 n'ahandi bikaba amadorali 10, ni ukuvuga ko ubwo ikiguzi cyo gukora ubucuruzi atari kimwe mu bihugu byose. Kugira ngo rero habeho gukorera hamwe no guhuza ibikorwa hakenewe ubunyamabanga bw'umuryango wa EAC bukomeye kandi buhamye bushoboye gukorana n'ibihugu binyamuryango hashyirwa mu bikorwa ibyemezo n'imyanzuro y'inama y'abaminisitiri ndetse n'iy'abakuru b'ibihugu."

Mu byo urugaga rw'abikorera muri uyu muryango rusaba abakuru b'ibihugu kwihutisha, harimo gukuraho amaniza mu bucuruzi no kwihutisha ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikacyirwa nk'umunyamuryango mushya, nkuko  Dr Peter Mutuku MATHUKI abivuga.

Ati "Mu gihe DRC yaba yinjiye muri EAC byaba bivuze ko tubonye isoko rikomeje kubyazwa umusaruro n'abandi baturutse hanze ya EAC. Igihe ni iki rero ngo iki gihugu cyinjire mu muryango wacu turebe uko dufatanya mu bucuruzi n'uburyo buri ruhande rwabyungukiramo kuko iyo uvuze DRC uba uvuze isoko ry'abaturage bagera kuri miliyoni 80."

Inyigo yo muri 2020 yakozwe n'urugaga rw'abikorera mu muryango wa Afrika y'Iburasirazuba ku bufatanye na GIZ, igaragaza ko kwinjira kwa DRC muri uyu muryango ari amahirwe akomeye ku mpande zombi. Ibi bisobanurwa no kuba muri 2019 icyo gihugu cyaratumije hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 6.6 z'amadorali ya Amerika, nyamara EAC ukaba muri 2018 warohereje muri DRC ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 855.4 z'amadorali, ni ukuvuga 11.5% y'ibicuruzwa DRC yatumije mu mahanga mu gihe usanga nk'u Bushinwa bwonyine bwihariye 31.2%.

Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iba hifashishijwe ikoranabuhanga. Irasuzuma ingingo zitandukanye zirimo ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Somalia  bwo kwinjira muri uyu muryango,raporo y'ibimaze kugerwaho mu  gushyiraho intambwe ziganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki ndetse na raporo ku iyinjizwa ry' Igifansa mu ndimi zemewe muri EAC.

Mu zindi ngingo,aharimo  gushyiraho Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba ndetse no gushyiraho abacamanaza mu rukiko rw' uyu muryango.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage