AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Abaturage ba Gicumbi, Rulindo na Burera bamaze Imyaka 8 batarahabwa Ingurane na REG

Yanditswe Nov, 03 2020 20:04 PM | 99,395 Views



Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG nabaturage b’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Burera ntibavuga rumwe ku kibazo cy’ingurane ku mitungo yabo yangijwe n’imiyoboro y'amashanyarazi hakaba hashize imyaka 8 batarishyurwa kandi barabariwe ingurane. 

Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG kivuga ko abaturage basaga 250 aribo batarishyurwa,nyamara mu karere kamwe habarirwa abaturage basaga 2300 aribo bafite icyo kibazo.

Aba baturage bagaragaza ko imiyoboro y'amashanyarazi yabangirije imitungo yiganjemo amashyamba yatemwe,imyaka y'ubwoko butandukanye yarimbuwe ndetse n'ahashyizwe amapoto y'amashanyarazi.Bemeza ko babariwe ndetse basabwa kuzuza ibyangombwa barabikora ariko amaso yaheze mu kirere

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG bugaragaza  ko muri utu turere 3  umuyoboro wakozwe n’ikigo cya ANGELIQUE INTERNATIONAL  niwo abaturage baberewemo imyenda kubera kutuzaza ibisabwa

REG igaragaza ko abaturage bari babaruwe kwishyurwa basaga  2800  muri bo abasaga 2600 barishyuwe hakaba hasigaye abaturage basaga gato 270 gusa.

Nyamara ibivugwa n’uyu muyobozi bitandukanye n’ibivugwa n’inzego zibanze zihagarariye aba baturage.Mu karere kamwe ka Gicumbi kagaragaramo iki kibazo kagaragaza ko abaturage 3327 nibo bangirijwe imitungo hishyurwamo 933 abandi basaga 2390 bategereje amafaranga yabo baraheba kandi barimo n’abujuje ibyangombwa byo kwishyurwa.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu abaturage bagaragaza ikibazo cyo kwangirizwa imitungo n'ibikorwa remezo by'inyungu rusange bagategereza ko bazishyurwa bagaheba.Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuturage agomba kwishyurwa mu minsi 90,iyo minsi yarenga atarishyurwa akazongererwa 5%




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF