AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abiga muri Rwanda Coding Academy barishimira ubumenyi mu ikoranabuhanga bamaze kunguka

Yanditswe Mar, 29 2021 08:35 AM | 116,552 Views



Imyaka ibiri irashize Rwanda Coding Acedemy, ishuri ryitezweho gusohora abahanga mu bumenyi bw’icyitegererezo mu gukora porogaramu za mudasobwa (Software Engineering) mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ritangiye. Abana biga muri iri shuri riri mu karere ka Nyabihu, bishimira urwego rw’ubumenyi bahabwa kuko ari ntagereranywa.

Rwanda Coding Academy, ishuri rifite umwihariko wo gucura abahanga mu gukora program za mudasobwa (softwares), niryo shuri rukumbi riteye ritya mu Rwanda. Abana baryigamo ni intoranywa hagendewe ku mitisindire yabo. Kuva  muri Gashyantare 2019 rikinguye imiryango, ryigamo abana 118 bari mu mwaka wa kane n’uwa gatanu.

 Ku bijyanye n’imyigire n’imyigishirize, umunyeshuri niwe umara umwanya mu mishinga n ‘ubuvumbuzi ku giti cye cyangwa mu matsinda mato mato, umwarimu akamuyobora no kumwerekera. Rwanda Coding academy yatekerejwe hagendewe ku cyerekezo igihugu cyifuza cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi by’umwihariko mu ikoranabuhanga ariko kandi no kuba izingiro ry’ikoranabuhanga mu karere nkuko bigarukwaho na Dr. Niyigena Papias umuyobozi w’iri shuri.

Uwemererwa kwiga muri iri shuri ry’icyitegererezo, agomba kuba mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yaratsinze by’indashyikirwa ibizamini by’amasomo y’imibare, ubugenge n’icyongereza. Abiga muri iri shuri riri mahumbezi y’ibirunga mu murenge wa Mukamira, bishimiye ishuri bigamo n’ubumenyi bahabwa. Ihuzanzira rya internet riboneka neza hose muri iri shuri, nta birangaza, harisanzuye, n’imibereho ni myiza. Imfura z’iri shuri ziri mu mwaka wa 5 kandi hari imwe mu mishinga y’ikoranabuhanga zigeze kure.

Abana biga muri Rwanda Coding academy bifitiye icyizere cyo kuzavamo abahanga  mu gukora program za mudasobwa zizahindura ubuzima bw’abatuye isi nkuko nabo ubwabo babihamya.

Rwanda Coding academy iri ku rwego rw’ishuri ryisumbuye ariko ubumenyi itanga ndetse n’urwego rw’abarimu bayigishamo, uwavuga ko biri ku ntera ya kaminuza ntiyaba abeshye. Igipimo cy’ubumenyi  abana baryigamo bariho uyu munsi, ni gihamya ntakuka nk’uko bigarukwaho n’abarimu babo.

Ireme ry’uburezi butangirwa muri iri shuri rishimangirwa kandi na none n’umuyobozi waryo.  Avuga ko abanyeshuri bahabwa ubufasha bwose bukenewe, haba mu mahugurwa no gushaka izindi nararibonye hanze y’u Rwanda hagamijwe kwimakaza imyigishirize inoze.

Umunyeshuri wiga muri Rwanda Coding Academy yishyurirwa byose na Leta, birimo amafaranga y’ishuri, ibiryamirwa, imyambaro, n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Ababyeyi bafite abana biga muri iri shuri, bavuga ko nta magambo babona yo gusobanura ibikorerwa abana babo uretse ibyishimo gusa.

Minisiteri y’Ikoranbuhanga na Innovasiyo, nk’imwe ishinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga, ivuga ko ishuri nk’iri rikenewe henshi mu gihugu kandi biri gutekerezwaho. Rwanda Coding academy kandi, abazayisokamo ku ikubitiro,  ngo bategerejwe ku isoko ry’umurimo ariko hari n’abazakomeza gukarishya ubumenyi muri Kaminuza zitandukanye harimo n’izo hanze.

Muri Rwanda Coding Academy, abanyeshuri bigishwa gukora program za mudasobwa hifashishijwe indimi icyenda zigezweho kandi zikoreshwa muri uyu mwuga ku rwego mpuzamahanga, ku buryo porogaramu bakora zakoreshwa mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange.


Patience ISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage