AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera abambasaderi 7 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe Apr, 26 2022 18:01 PM | 83,752 Views



Amade Miquidade yabaye ambasaderi wa mbere w'igihugu cya Mozambique mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, ni nyuma y'uko we na bagenzi be 6 bagejeje kuri Perezida wa Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi.

Muri abo harimo na Amade Miquidade, Ambasaderi w'igihugu cya Mozambique mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali.

Mu butumwa yagize ati "Ni ishema rikomeye kuri njye kuba mbaye ambasaderi wa mbere wa Mozambique ufite icyicaro i Kigali, nagize umwanya wo kugeza kuri Perezida Paul Kagame impapuro zimpesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cyanjye cya Mozambique mu Rwanda. Mbere na mbere kandi ndashimira Abanyarwanda ku bw'ubusabane n'ubufasha bakomeje kugirana no guha Abanyamozambike. Mwese murabizi ko muri Mozambique twahuye n'ibitero by'iterabwoba ariko abayobozi b'u Rwanda bemeye kudufasha ku bufatanye bw'inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique turwanya iterabwoba."

"Ibintu ubu bikomeje gusubira mu buryo ku buryo abantu bakomeje gusubira mu byabo aho bari batuye. Nk'Abanyafurika rero dukwiye gufashanya kuko turi nk'umuryango tugafatanya guhangana n'icyawubangamira icyo ari cyo cyose. Niyo mpamvu tubona umusanzu w'u Rwanda muri Mozambique ari isomo kuri Afurika n'Isi yose."

Uretse uwa Mozambique, undi ufite icyicaro i Kigali mu bakiriwe n'umukuru w'igihugu ni Ambasaderi mushya wa Ethiopia Daba Debele Hunde.

"Ethiopia n'u Rwanda turi abavandimwe kandi guverinoma z'ibihugu byacu byombi zirakorana mu iterambere ry'ibihugu byombi haba mu bukungu, muri politiki, mu muco n'ibindi. Nka Ambasaderi rero wa Ethiopia nishimiye kuba i Kigali no gukorana n'ubuyobozi n'abaturage b'u Rwanda."

Ambasaderi mushya wa Indonesia, Tri Yogo Jatmiko we avuga ko yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Indonesia Joko Widido bwo kumwifuriza ubuzima bwiza n'uburumbuke hamwe n'Abanyarwanda bose muri rusange. 

Ikindi ngo ni uko Abanya Indonesia baba mu Rwanda bashimira umukuru w'igihugu kubwo kuba u Rwanda rwarabitayeho mu bihe bigoye by'icyorezo cya COVID19, bityo ngo bakaba bishimiye kuba mu Rwanda kuko bumva batekanye.

Hatem Landoulsi we ni Ambasaderi mushya wa Tunisia mu Rwanda, avuga ko ari ishema rikomeye kuba aje guhagararira igihugu cye mu Rwanda ndetse akaba yaboneyeho kugeza kuri Perezida Paul Kagame ubutumire mu nama Tunisia izakira muri uyu mwaka zirimo n'iya Francophonie.

Ati "Kubera imiyoborere ye bitari mu Rwanda gusa ahubwo no muri Afurika, ni umuntu udasanzwe twishimira kandi twemera. Twaganiriye rero ku mibanire y'u Rwanda na Tunisia mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, umuco n'ubukungu. Twanaganiriye ku bikorwa 2 by'ingirakamaro kuri Afurika biteganyijwe mu minsi iri imbere ariko bikaba ari n'ingenzi ku Rwanda na Tunisia. Icya mbere ni inama ya 8 ya TICAD izabea muri Tunisia uyu mwaka mu kwezi kwa 8. Hari kandi n'inama ya 18 ya Francophonie nayo izaba mu kwa 11 uyu mwaka wa 2022."

Ambasaderi mushya wa Romania, Dragos Viorel Radu we ngo azanywe no kongera ikibatsi mu butwererane bw'igihugu cye n'u Rwanda mu nzego zinyuranye.

Igihugu cya Cuba ubu nacyo gifite Ambasaderi mushya mu Rwanda, uwo ni Madamu Tania Pérez Xiqués wishimira ko umubano wa Cuba n'u Rwanda umaze imyaka isaga 40.

Cuba n'u Rwanda byatangiye umubano wabyo muri Gicurasi mu 1978, uyu mwaka turizihiza imyaka 43 dufitanye umubano muri dipolomasi. 

"Ni ibyishimo bikomeye rero kuba ndi Ambasaderi wa Cuba hano. Icyo nshyize imbere ni imishinga y'ubutwererane itandukanye mu nyungu z'impande zombi dushingiye ku ihame ry'ubufatanye bw'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere n'ubufatanye bukomeye muri politiki hagati ya Cuba n'u Rwanda."

Undi washyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, ni Zahra Ali Hassan, Ambasaderi wa Somalia mu Rwanda.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage