Yanditswe Sep, 02 2019 12:09 PM | 10,766 Views
Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ishuri ry'ubuvuzi muri Kaminuza ya AUCA. Iri shuri rikuru ry'ubuvuzi ribaye irya 2 itorero ry'abadiventiste b'umunsi wa 7 ritangije ku mugabane w'Afurika nyuma y'irindi nk'iri rikorera mu gihugu cya Nigeria.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare rw'itorero ry'abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi mu Rwanda ku ruhare bakomeje kugaragaza mu guteza imbere uburezi n'ubuzima mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu kandi kandi wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame yasezeranyije iri torero ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ubufatanye butajegajega ko Leta y’u Rwanda izakomeza kuborohereza mu bikorwa byabo bigamije iterambere ry’abanyarwanda muri rusange.
Iri shuri rizakorera ahasanzwe Kaminuza ya AUCA yamenyekanye ku izina rya Mudende igizwe n'inyubako zirimo izizakoreshwa nk'ibyumba by'amashuri, za laboratwari, ahafatirwa amafunguro ndetse n'aho abanyeshuri bazajya baba kuko bose bazajya biga baba ku ishuri.
Biteganyijwe ko amasomo yo ku rwego mpuzamahanga mu buvuzi iri shuri ritanga azatangira guhera mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2020, aho buri mwaka iri shuri rizajya ryakira abanyeshuri 55.
Gutaha ishuri rikuru ry'ubuvuzi rya kaminuza ry'abadiventisiti b'umunsi wa karindwi yo muri Afurika yo hagati n'iy'Iburasirazuba, AUCA, ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwizihiza yubile y'imyaka 100 itorero ry'abadiventisiti b'umunsi wa karindwi rimaze rigeze mu Rwanda, aho ryatangiriye ivugabutumwa i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo kugeza ubu rikaba rifite abayoboke bagera hafi kuri miliyoni hirya no hino mu gihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru