AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Amafoto: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ishuri ry'ubuvuzi muri AUCA

Yanditswe Sep, 02 2019 12:09 PM | 10,766 Views



Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ishuri ry'ubuvuzi muri Kaminuza ya AUCA. Iri shuri rikuru ry'ubuvuzi ribaye irya 2 itorero ry'abadiventiste b'umunsi wa 7 ritangije ku mugabane w'Afurika nyuma y'irindi nk'iri rikorera mu gihugu cya Nigeria. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare rw'itorero ry'abadiventisiti  b'umunsi wa Karindwi mu Rwanda ku ruhare bakomeje kugaragaza mu guteza imbere uburezi n'ubuzima mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu kandi kandi wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame yasezeranyije iri torero ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ubufatanye butajegajega ko Leta y’u Rwanda izakomeza kuborohereza mu bikorwa byabo bigamije iterambere ry’abanyarwanda muri rusange.

Iri shuri rizakorera ahasanzwe Kaminuza ya AUCA yamenyekanye ku izina rya Mudende igizwe n'inyubako zirimo izizakoreshwa nk'ibyumba by'amashuri, za laboratwari, ahafatirwa amafunguro ndetse n'aho abanyeshuri bazajya baba kuko bose bazajya biga baba ku ishuri.

Biteganyijwe ko amasomo yo ku rwego mpuzamahanga mu buvuzi iri shuri ritanga azatangira guhera mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2020, aho buri mwaka iri shuri rizajya ryakira abanyeshuri 55.

Gutaha ishuri rikuru ry'ubuvuzi rya kaminuza ry'abadiventisiti b'umunsi wa karindwi yo muri Afurika yo hagati n'iy'Iburasirazuba, AUCA, ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwizihiza yubile y'imyaka 100 itorero ry'abadiventisiti b'umunsi wa karindwi rimaze rigeze mu Rwanda, aho ryatangiriye ivugabutumwa i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo kugeza ubu rikaba rifite abayoboke bagera hafi kuri miliyoni hirya no hino mu gihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage