Yanditswe Nov, 03 2020 01:06 AM | 105,531 Views
Kuri uyu wa mbere abanyeshuri bo mu mashuri abanza umwaka wa Gatanu n’uwa gatandatu n’ayisumbuye mu mwaka wa Gatatu, Uwa gatanu n’uwagatandatu batangiye amasomo.
Ku mashuli hirya no hino mu gihugu abana bitabiriye gutangira amasomo ku bwinshi. Imirongo yari miremire y’abana bategereje kwinjira mu bigo by'amashuri kubera ko babanzaga kubapima umuriro no gukaraba intoki.
Ibi byatumye bimwe mu bigo by’amashuri amasomo atinda gutangira.
Mu byumba by’amashuli buri munyeshuri aba yambaye agapfukamunwa, akicara ku ntebe ye wenyine, ndetse ntibemerewe kujya mu myidagaduro n’imikino. Umunyeshuri ushaka kujya mu bwiherero agomba kugira umwarimu umuherekeza.
mu ishuri kandi abanyeshuri ntibagomba kurenga 23 n’urutonde rwabo rukamanikwa ku rugi. Inyubako bafatiramo amafunguro zigaragaza aho bemerewe kwicara n’ahabujijwe mu rwego rwo guhana intera ihagije.
Hari hashize amezi hafi 8 abanyeshuri bari mu ngo kuva Taliki ya 14 Werurwe mu Rwanda umurwayi wa mbere yasanganwa koronavirusi.
Nyuma y’icyumweru ku italiki ya 21 Werurwe amashuri yahise afungwa ndetse abanyeshuri basubira mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.
Bamwe Mu babyeyi barimo n’abari baherekeje abana babo bavuga ko bishimiye isubukurwa ry’amasomo ariko bakagaragaza impungenge z’uko ibigo bimwe byigenga byongereye amafranga y’ishuli.
Abarimu n’abayobozi b’ibigo bavuga ko hari ibikwiye guhinduka nk’amasaha abana bazira ku ishuli, ndetse n’abatitabiriye amasomo bakabishishikarizwa. Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri nta kigo cyemerewe kuyongera cyangwa kuyagabanya.
Amashuli yasubukuye mu byiciro byabimburiwe na za kaminuza n’amashuli makuru.
Nyuma y’abatangiye kuri uyu wa 1, abasigaye uretse abo mu mashuli y’incuke, bazasubukura amasomo guhera taliki 23 z’uku kwezi hashingiwe ku buryo icyorezo kizaba gihagaze.
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
21 minutes
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru