Yanditswe Nov, 03 2020 01:06 AM | 111,621 Views
Kuri uyu wa mbere abanyeshuri bo mu mashuri abanza umwaka wa Gatanu n’uwa gatandatu n’ayisumbuye mu mwaka wa Gatatu, Uwa gatanu n’uwagatandatu batangiye amasomo.
Ku mashuli hirya no hino mu gihugu abana bitabiriye gutangira amasomo ku bwinshi. Imirongo yari miremire y’abana bategereje kwinjira mu bigo by'amashuri kubera ko babanzaga kubapima umuriro no gukaraba intoki.
Ibi byatumye bimwe mu bigo by’amashuri amasomo atinda gutangira.
Mu byumba by’amashuli buri munyeshuri aba yambaye agapfukamunwa, akicara ku ntebe ye wenyine, ndetse ntibemerewe kujya mu myidagaduro n’imikino. Umunyeshuri ushaka kujya mu bwiherero agomba kugira umwarimu umuherekeza.
mu ishuri kandi abanyeshuri ntibagomba kurenga 23 n’urutonde rwabo rukamanikwa ku rugi. Inyubako bafatiramo amafunguro zigaragaza aho bemerewe kwicara n’ahabujijwe mu rwego rwo guhana intera ihagije.
Hari hashize amezi hafi 8 abanyeshuri bari mu ngo kuva Taliki ya 14 Werurwe mu Rwanda umurwayi wa mbere yasanganwa koronavirusi.
Nyuma y’icyumweru ku italiki ya 21 Werurwe amashuri yahise afungwa ndetse abanyeshuri basubira mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.
Bamwe Mu babyeyi barimo n’abari baherekeje abana babo bavuga ko bishimiye isubukurwa ry’amasomo ariko bakagaragaza impungenge z’uko ibigo bimwe byigenga byongereye amafranga y’ishuli.
Abarimu n’abayobozi b’ibigo bavuga ko hari ibikwiye guhinduka nk’amasaha abana bazira ku ishuli, ndetse n’abatitabiriye amasomo bakabishishikarizwa. Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri nta kigo cyemerewe kuyongera cyangwa kuyagabanya.
Amashuli yasubukuye mu byiciro byabimburiwe na za kaminuza n’amashuli makuru.
Nyuma y’abatangiye kuri uyu wa 1, abasigaye uretse abo mu mashuli y’incuke, bazasubukura amasomo guhera taliki 23 z’uku kwezi hashingiwe ku buryo icyorezo kizaba gihagaze.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru