AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’abarabu mu Rwanda yahamagariye abanyamadini kurangwa n’ubworoherane

Yanditswe Nov, 09 2020 00:40 AM | 104,742 Views



Mu ijambo yavugiye muri Kiliziya ya Regina Pacis mu mujyi wa Kgali kuri iki cyumweru, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’abarabu  Hazza Alqahtani, yahamagariye abantu kurangwa n’ubworoherane no kubana kivandimwe,kdi ashimangira ko kugira imyemerere itandukanye bidakwiye kuba  intandaro y’amakimbirane. 

Muri Kiliziya Regina Pacis mu mujyi wa Kigali.Abakristu gatolika bitabiriye iyi misa yabaye ku gicamunsi bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi. 

Bari bafite ishema ryo kuba bari kumwe na Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda.

Ku rundi ruhade ariko hari undi mushyitsi. Uwo ni Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu Hazza Alqahtani wari uzanye ubutumwa bw’ubworoherane.

Ubundi Leta zunze ubumwe z’abarabu zigizwe n’impugu ( Emirates) 7 zirimo na Abu Dhabi nk’umurwa mukuru na Dubai nk’umurwa mukuru w’ubukungu. Ni ahantu abanyamahanga baruta kure umubare w’abanyagihugu.

Muri izo leta zose habamo abantu bafite ubwenegihugu burenga 200 babana mu mahoro kandi buri yobokamana riremewe kandi rigakorera ku mugaragaro nubwo Islam ariyo izwi cyane. 

Amb Hazza yagarutse ku masezerano yasinywe hagati y’umushumba wa Kiliziya gaturika ku isi Papa Francis n’umuyobozi wa Islam muri UAE  Imam Sheikh wa al-Azhar Dr. Ahmed al-Tayyib ubwo yabasuraga mu kwezi kwa 2 umwaka ushize. 

Ni amazezerano akubiyemo ingingo z’imibanire myiza ya Kivandimwe hagati y’abakirisitu n’abayisiramu mu gushyigikira amahoro ku isi: “Fraternity for World Peace and Living Together.” 

Aha Amb Hazza avugako icyo ari ikimenyetso kigaragazako hatakabayeho ko uwo ariwe wese yakwitwaza idini cg imyemerere runaka nk’urwitwazo mu gukora intambara, ubugizi bwa nabi, ubuhezanguni n’ivangura iryo ariryo ryose.

Karidinali Antoine Kambanda ARKIYEPISKOPI WA KIGALI avuga ko bibabaje kuba  hari bamwe bashingira ku myemerere yabo y’idini bakabivanga bikaba intandaro y’amakimbirane n’intambara kandi bitari bikwiye.

Ku italiki ya 20.10.2019 nibwo UAE yagaragarije inteko rusange y’u muryango w’abibumbye I New York ko ifite umugambi wo kubaka inyubako mbera-byombi yiswe Inzu yitiriwe umuryango wa Abraham n’ubuvandimwe “ Abrahamic House of Fraternity” izaba igizwe n’umusigiti, Kiliziya n’Isinagojyi na Centre abo muri izo nsengero bazajya bahuriramo mu busabane nk’ikimenyetso cy’uburinganire, n’ibiganiro bigamije bigamije bwumvikane. 

Kuri ubu yatangiye kubakwa biteganijwe ko izarangira muri 2022.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF