Yanditswe May, 01 2019 14:09 PM | 5,799 Views
Abarokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu rufunzo rwa Rucahabi ruri mu Murenge
wa Ntarama w'akarere ka Bugesera bavuga ko mu nkengero z'uru rufunzo hari
benshi bahiciwe bakahashyingurwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba
bifuza ko harebwa uburyo iyo mibiri yahakurwa igashyingurwa mu cyubahiro.
Abarokokeye mu gishanga cya Rucahabi kiri hagati y'umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera n'umurenge wa Mugina Mu karere ka Kamonyi bigahuzwa n'umugezi w'Akanyaru, kuri iyi tariki ya 30 Mata, nibwo bibuka abiciwe muri uru rufunzo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo bahageze baje kwibuka, buri wese aca urufunzo ndetse bamwe bakanarwinjiramo nk'uburyo bwo kwibuka amateka y'uru rufunzo muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Icyifuzo cya benshi mubaharokokeye n'uko harebwa uburyo inkengero z'uru rufunzo zacukurwa hagakurwamo imibiri igihari.
Bisobanurwa ko muri uru rufunzo abahihishe bahamaze igihe gisaga ukwezi mbere y'uko ingabo zari za FPR-Inkotanyi zibarokora.
Gusa ngo hari hamaze kugwamo abasaga ibihumbi 10,000.
Kugeza ubu amazina y'abasaga igihumbi y'abahaguye niyo amaze kumenyekana.
Inkuru ya Bosco Kwizera
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru