Yanditswe Aug, 01 2020 10:37 AM | 36,179 Views
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ivuga ko bitarenze umwaka wa 2022, Banki y'Amakoperative izaba yaratangijwe.
Imirenge Sacco 416 iri hirya no hino mu gihugu igiye gushyirwa hamwe hakorwe Sacco imwe muri buri karere, aho Sacco 30 zizahita zihinduka Banki y'Amakoperative. Biteganyijwe ko muri 2022 iyi banki izaba yagiyeho.
Iyi banki yitezweho byinshi na bamwe mu banyamuryango b'imirenge Sacco, aho ngo bizabyarira inyungu abanyamuryango b’amakoperative.
Umusesenguzi mu birebana n'ubukungu Straton Habyalimana avuga ko ishyirwaho ry'iyi banki ari igitekerezo cyiza kigamije gutuma amakoperative atera indi ntambwe
Iyi banki ije mu gihe mu makoperative havugwamo ibibazo by'imicungire mibi y'umutungo n'imiyoborere itanoze ihombya abanyamuryango ndetse koperative zimwe na zimwe zikaba zirimo gusenyuka.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Amakoperative Prof. Jean Bosco Harerimana akaba afitiye icyizere umushinga w'itegeko uri mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'abadepite ko uzahindura byinshi mu mikorere y'amakoperative.
Mu Rwanda habarurwa amakoperative asaga ibihumbi 10 afite abanyamuryango basaga miliyoni 5 n'ibihumbi 300 mu gihe kandi
imirenge Sacco ifite ubwizigame bwa miliyari 76 z'amafaranga y'u Rwanda na miliyari 16 y'imari shingiro.
Bosco KWIZERA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru