AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng – Soma inkuru...
  • Australia: Abana bari munsi y’imyaka 16 mu nzira zo gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga – Soma inkuru...

Byinshi wamenya kuri Edouard Karemera wahamijwe jenoside wapfiriye muri gereza muri Senegal

Yanditswe Sep, 02 2020 16:04 PM | 53,709 Views



Mu bitangazamakuru binyuranye, kuri uyu wa Gatatu hasohotse inkuru ivuga urupfu rwa Edouard Karemera wabaye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu muri Guverinoma yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Karemera muri 2011, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije ibyaha bya jenoside, rumukatira igifungo cya burundu. Akaba yari afungiye muri Senegal.

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi mu turere yagenzuraga.

Kugira ngo bigerweho vuba, Jean Kambanda yashinze buri mu Minisitiri akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe. Guverinoma y’abicanyi yakajije ingamba zo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, bihereye mu guhisha ibimenyetso byabwo, nko gusenya amazu no kuzimanganya imibiri y’Abatutsi bishwe.

KAREMERA Edouard yagize uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki ya jenoside muri Perefegitura ya Kibuye.

Karemera yavutse kuya 1 Nzeri 1951, avukira muri Segiteri ya Rucura, Komini ya Mwendo, Perefegitura ya Kibuye. Yabaye umwe mu bagize Komite Nyobozi ya MRND kuva muri 1979, aza gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka muri Kamena 1992. 

Muri Mata 1993, yabaye visi perezida wa mbere wa MRND aba n’umwe mu bari bagize Biro nshingwabikorwa by’iryo shyaka. Muri 1994, yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Jean Kambanda.

   Karemera Edouard yaremye umutwe w’Interahamwe muri Komini Bwakira kugira ngo zice Abatutsi

Tariki ya 13 Ukwakira 1993, Karemera yaremesheje inama mu cyumba cy’inama cyo muri Komini Bwakira, Perefegitura Kibuye. Mu bari bitabiriye inama harimo Karemera, Ruhigira Enoch, Munyampundu, Andre Kagimbangabo, Colonel Ndahimana, umwe mu bayobozi ba CDR witwa Amani Mugabo, na Burugumesitiri Kabasha.

Karemera yaboneyeho gusaba abitabiriye inama kugira uruhare mu gutoza Interahamwe. Karemera yongeyeho ko Abatutsi ari abanzi. Yakomeje avuga ko ari ngombwa gusobanura umwanzi uwo ari we, anasaba Perefe gushyiraho uburyo bwa ngombwa bwo kumenya Abatutsi aho bari no kubica. Nyuma y’inama, Interahamwe zari zatoranyijwe mbere zahise zitangira imyitozo.

Karemera yahise atanga imbunda. Imyitozo ya gisirikare y’Interahamwe yabereye mu kibaya cya Mashiga, mu gashyamba kari gaherereye munsi y’ibiro bya Komini, no mw’ishyamba rya Ndoha.

Gahunda y’imyitozo ya gisirikare y’Interahamwe yari yarateguwe mbere ya Jenoside yari igamije kwica Abatutsi bose bari ku butaka bw’u Rwanda.

 Karemera Edouard yashyize mu bikorwa mu gihugu cyose politiki yo gutsemba Abatutsi yiswe iyo « kugarura umutekano ».

Tariki ya 10 Mata 1994, Ngirumpatse, Karemera na Joseph Nzirorera batumije inama muri Hôtel des Diplomates yitabirwa n’abantu 11 bari bagize komite y’igihugu y’Interahamwe. Bamenyesheje Interahamwe ko, mw’izina rya Guverinoma y’abicanyi, babafitiye ubutumwa bwo kugarura umutekano bisobanuye ko ubwicanyi bukomeza ariko imibiri y’abishwe igahishwa. Guverinoma y’abicanyi yari yavuze ko ifite ibibazo n’umuryango mpuzamahanga kubera imibiri y’abantu bishwe yandagaye ku mihanda. Iyo mibiri yagombaga gushyirwa hamwe igatwarwa n’imodoka z’amakamiyo kugira ngo ye gukomeza kugaragara.

Nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na visi perezida wa mbere wa MRND, Karemera yashyize mu bikorwa mu gihugu cyose politiki yo gutsemba Abatutsi bise iyo kugarura umutekano, yafashaga ikanashishikariza abaturage kurushaho kwica Abatutsi. Ba Minisitiri boherezwaga muri Perefegitura bavukamo kugira ngo bashishikarize ubwicanyi banagenzure Interahamwe.

Tariki ya 25 Gicurasi 1994, Karemera yandikiye aba Perefe ku bijyanye no gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Jean Kambanda.  Hagombaga gushyirwaho za komite zihariye, hagakorwa urutonde rw’ibikenewe n’ibikoresho bihari ku rwego rwa za Perefegitura, nk’abantu bashobora gukoreshwa, ibikoresho binyuranye n’imbunda. Byari bigamije gushyira mu bikorwa no kwihutisha ubwicanyi mu gihugu cyose.

Karemera, Ngirumpatse na Mugenzi bategetse ba Burugumesitiri ba Perefegitura ya Gitarama kureka kurinda Abatutsi

Tariki ya 18 Mata 1994, Kambanda, Karemera, Ngirumpatse, Mugenzi na Barayagwiza bahamagaje inama i Murambi, yitabirwa na ba Burugumesitiri benshi ba Perefegitura ya Gitarama. Abo ba Burugumesitiri basabye Kambanda kubashakira ababafasha kurinda Abatutsi no kugarura umutekano mu karere.

Ntabwo byitaweho kuko Ngirumpatse, Karemera na Justin Mugenzi bategetse ahubwo abo ba Burugumesitiri guhagarika kurinda Abatutsi, kugira ngo Interahamwe zishobore gukomeza kwica Abatutsi.

Karemera yaremesheje inama nyinshi muri Perefegitura Kibuye kugira ngo Jenoside yihutishwe muri ako karere

-         Kibuye, tariki ya 3 Gicurasi 1994 : Karemera yashimiye Interahamwe anazishishikariza gukomeza Jenoside

Muri iyo nama, Jean Kambanda yasobanuriye abitabiriye inama ko « défense civile » ari uburyo bwo kurwanya Abatutsi, anabamenyesha ko intambara yari yarageze mu ma komini yose y’u Rwanda. Iyo mvugo yacaga amarenga ko Jenoside yari yakwiriye igihugu cyose, kandi ko igomba gukomeza hakoreshejwe « défense civile ».

Karemera nawe yafashe ijambo, ashimira Interahamwe, anazishishikariza kuvumbura, guhagarika no kurwanya Abatutsi zifatanyije n’urundi rubyiruko rwibumbiye mu yandi mashyaka.

Karemera n’abandi bose bari bagize Guverinoma y’abicanyi bavugaga ko Abatutsi bose ari abanzi. Karemera yasabye Interahamwe kwica no kurimbura Abatutsi bose. Iryo jambo yahavugiye ryahitishijwe kuri Radio Rwanda tariki ya 9 Gicurasi 1994.

-     Kibuye, tariki ya 16 Gicurasi 1994 : Karemera yasabye abaturage gushaka intwaro gakondo bazicisha Abatutsi

Muri iyo nama, Karemera yashimiye Perefe wa Kibuye, Clément Kayishema, kuba yarasohoje ubutumwa yahawe, yashakaga kuvuga kuba yarishe Abatutsi ku Kibuye. Asaba Interahamwe gutera Abatutsi bakabakuraho.

Karemera yanasabye abaturage gushaka intwaro z’inyongera, nk’imiheto, imyambi n’amacumu.

Karemera n’abandi bicanyi bashyizeho ikigega cyo kurwana ku busugire bw’igihugu cyari kigamije gutera impunga ikorwa rya Jenoside

Tariki ya 25 Mata 1994, Félicien Kabuga, yabyumvikanyeho na Karemera na Ngirumpatse, n’abandi bicanyi, yaremesheje inama ku Gisenyi, yari igamije gushyiraho ikigega cyo kurwana ku busugire bw’igihugu cyari kigamije kugemurira Interahamwe ibyo zikeneye kugira ngo zikomeze kwica Abatutsi.

Izo nama zabaye inshuro nyinshi mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, cyane cyane igihe Guverinoma y’abicanyi yari yarimukiye ku Gisenyi.

Karemera yasabye inkunga y’Interahamwe za Komini Mwendo kugira ngo zifashe gutsemba Abatutsi bari barahungiye ku misozi ya Bisesero

Karemera yagiye muri Komini Mwendo avukamo gushishikariza Abahutu kujya kwica Abatutsi ba Bisesero.

Yababeshye ko impunzi z’Abatutsi zarimo zitera Abahutu mu Bisesero, abasaba kujyayo mu gihe bari bararangije kwica Abatutsi bo mu karere kabo, bityo bajye gufasha kurangiza ikibazo cya Bisesero.

Karemera yandikiye Lieutenant-colonel Anatole Nsengiyumva amusaba inkunga z’abagombaga gufasha mu gutsemba Abatutsi bari bararokotse ubwicanyi bari mu misozi ya Bisesero

Tariki ya 17 Kamena 1994, Karemera yandikiye Lieutenant-colonel Anatole Nsengiyumva wategekaga ingabo zari mu karere ka Gisenyi, mw’izina rya Guverinoma y’abicanyi, asaba ko abayobozi b’ingabo bamwoherereza abasirikare baturutse muri Perefegitura ya Gisenyi kugira ngo batere inkunga mu kwica Abatutsi barokotse ubwicanyi bari mu Bisesero. Guverinoma y’abicanyi yashakaga kurimbura burundu Abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye kugira ngo ishobore no guhisha ubwicanyi bwari bwarabaye mu mezi ashize bwashoboraga kuvugwa n’Abatutsi baba bararokotse. Abasirikare bavuye ku Gisenyi bishe Abatutsi benshi cyane.

Karemera yasabye Perefe Kayishema n’umuyobozi w’ingabo ku Kibuye yari yoherereje kopi y’ibaruwa ye, gufata ingamba kugira ngo ubwicanyi bateguraga buzabe bwararangiye bitarenze tariki ya 20 Kamena 1994. Karemera yanasabye abaturage ba za Komini Gishyita, Gisovu na Gitesi kufasha muri icyo gikorwa cy’ubwicanyi.

Aya makuru tuyakeshya CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo

DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika

Rubavu: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa

Amajyepfo: Abajyanama b'ubuzima barifuza kongererwa ibikoresho

Impuguke mu miyoborere zisanga uruhare rw'abagore mu buyobozi ari ingenzi m

NEC yashimiye abo mu Majyaruguru uko bitwaye mu matora y'Abadepite n'a

Musanze: Abaturage basaga 1000 bagiye guhabwa akazi ko kubaka uruganda rutungany