AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

CNDH yagaragaje bimwe mu bikibangamira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Yanditswe Oct, 29 2018 22:30 PM | 12,883 Views



Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko ibibazo by'amakimbirane ashingiye ku butaka, indishyi ku mitungo, kutarangiza imanza n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, biza ku isonga mu byabangamiye uburenganzira bwa muntu mu myaka 3 ishize. Bikubiye muri raporo y'ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018 iyi komisiyo yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Perezida w'iyi komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine asobanura ko hagenzuwe inzego zitandukanye zirimo iz'imirimo ya Leta, abikorera n'ibyiciro bitandukanye by'abantu, hakagaragara ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu. Ati '' Harimo cyane cyane amakimbirane aturuka ku butaka, hari ibijyanye no kwishyurwa ku bikorwa biba byangijwe 'ibikorwa bifitiye igihugu akamaro nk'imihanda, ingurane ku masambu aba yubatswemo nk'imidugugu, ibindi ni uburenganzira ku butabera nko kutarangiza imanza, hagakurikiraho ikibazo cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. ikindi hari n'uburenganzira ku burezi ahazamo no guta amashuri kw'abana.''

Hari n'ibindi birebana n'uburengazira bwa muntu, abagize inteko ishinga amategeko basaba iyi komisiyo kubikurikiranira hafi mu bijyanye n'ubuvugizi. Depite Habineza Frank yagize ati, ''Ku bijyanye na transiporo n'uburenganzira kuri transiporo, usanga na byo mwabikorera ubuvugizi ngo bikemuke. Usanga imihanda imwe n'imwe ifite imodoka nkeya, ugasanga abantu baruzuye mu gitondo babuze imodoka zibatwara, ugasanga ahandi imodoka zabuze akazi.Hari n'abatishimiye uburyo bw'imikorere y'amashyirahamwe y'abatwara abantu ndetse n'abatishimiye uburyo imodoka ntoya zabuze akazi.''

Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu ivuga ahagaragaye ibibazo yagiye itanga ibyifuzonama, kandi igakurikirana ko byashyizwe mu bikorwa.

Imibare iyi komisiyo ikesha inzego z’ubutabera, igaragaza ko Ibibazo bishingiye ku mitungo mu mwaka wa 2015-2016 byari 600, muri 2016-2017 biba 704 naho 2017-2018 biba 642. Ibibazo bishingiye ku butabera mu 2015-2016 byari 557, bigera kuri 553 mu mwaka wakurikiyeho noneho biba 457 mu 2017-2018. Ibyaha byo gusambanya abana mu 2015-2016 byari 285, mu 2016-2017 bigera kuri 235 mu gihe mu mwaka wa 2017-2018 byageze ku 224.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage