Yanditswe Mar, 18 2020 06:50 AM | 38,159 Views
Mu gihe kwirinda kwegerana cg gukoranaho ari rimwe mu mabwiriza abantu basabwa gukurikiza kugira ngo barusheho kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hirya no hino aho abantu bategera imodoka haracyagaragara ababyiganira ku mirongo bategereje imodoka bakavuga ko bigoye kubikurikiza kubera ko imodoka zabaye nke.
Nibura metero imwe ni yo isabwa hagati y’umuntu n’undi aho ari ho hose kugira ngo hirindwe ko hagira uwanduza undi Coronavirus.
Nyamara aho bategera imodoka hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali, abagenzi baravuga ko birimo kubagora.
Maniriho Felix yagize ati “Urabona akavuyo k’abagenzi, imodoka ntabwo ziri kuzira igihe. iyo imodoka zije abantu bakabasha kugenda ya distance irubahirizwa . Ibyo turabizi ariko nta yandi mahitamo dufite. Icyakorwa ni ukuzongera.”
Na ho Nkurunziza Wellars ati “ Ntabwo twagendeye kuri iyo gahunda kuko abantu babaye benshi. dushobora kwandura kuko ntituri kubyubahiriza.”
Urwego ngenzuramikorere RURA ruremeza ko imodoka zabaye nkeya koko kubera ko zimwe zashyizwe muri gahunda yo gucyura abanyeshuri hakiyongeraho ko imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali nta muntu wemerewe kugenda ahagaze bigatuma zitwara bake.
Ushinzwe ubwikorezi muri RURA Athony Kulamba avuga ko nta mpamvu n’imwe abantu bakwiye gushingiraho begerana kandi bazi ko bibujijwe:
Yagize ati “Kwegerana abantu ari benshi buri wese arabizi ko bibyjijwe. Nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma abantu begerana hamwe, ibyo rwose nibabireke, nta cyo umuntu yakwitwaza ngo imodoaka zabaye nke. Ibyo koko birasaba izindi ngufu? Ntaho bihuriye n’uko imodoka zidahari babe bihanganye tubanze dutware abanyeshuri bagere mu rugo amahoro noneho izi modoka zigaruke zijye mu kazi bisanzwe ndibwira ko bizafasha.”
Uretse aho abagenzi bategera imodoka, hari ahandi abaturage basaba ko hashyirwa imbaraga mu gukurikirana uko ingamba zo gukumira Coronavirus zirimo gushyirwa mu bikorwa. Hamwe muri ho ni nko mu maresitora n’ahacumbitse abantu benshi.
Bimwe mu byo inzego zinyuranye zikomeje gukangurira abantu ni ugukomera ku muco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda gusuhuzanya hakoreshejwe ibiganza no kwirinda amateraniro y’abantu benshi ndetse no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Theogene TWIBANIRE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru