AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Gukamya icyuzi cya Ruramira cyajugunywemo imibiri y’abatutsi birarimbanyije

Yanditswe Aug, 16 2019 11:47 AM | 7,766 Views



Abaturage bo mu Karere ka Kayonza biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bishimira bakiriye neza imirimo yo gukamya  icyuzi cya Ruramira, bikekwa ko cyajugunywemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Imirimo yo gukamya amazi yo mu cyuzi cya Ruramira gihuza imirenge ya Nyamirama na Ruramira mu Karere ka Kayonza imaze ibyumweru 2. Hagamijwe gushakisha imibiri y’abishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kajuga Etienne avuga ko muri jenoside iki cyuzi cyajugunywemo imibiri y’abatutsi, aho kugeza ubu babuze uburyo bayikuramo.

Yagize ati "Mu gihe cya jenoside bagiye barohamo abantu benshi kubera ko hari hafi bamwe bahungiragayo kubera hari hafi, abandi bakijyanamo hakaba n'abo barohamo, abo twashoboye kubona ni abahagamye ahagana ku nkombe atari mu mazi imbere, abo mu mazi byaratunaniye kubakuramo kubera tudafite uburyo bwo kuyakamya"

Ruzibiza Emmanuel yagize ati "Twe twabyakiriye neza bakimara kutubwira ko aya mazi bagiye kuyakamya bakayamaramo, twarabyakiriye kugira ngo turebe ko imibiri y'abazize Jenoside iri muri uru ruzi twazayibona yose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro"

Gatera André we yagize ati "Batubwiye ko bazakamya runo ruzi mu gihe cy'impeshyi mu kwezi kwa  munani tumaze gusarura umuceri twarabyumvise nk'abahinzi n'ubuyobozi bwa kopertive barabidukangurira, ubu  imirimo iri gukorwa muri iki cyuzi ni ukugikingura kugira ngo amazi avemo noneho n'amazi asigayemo bazane moteri bayakuremo hanyuma bashyiremo imashini zikuremo isayo bakuremo imibiri y'inzirakarengane."

Iki cyuzi kuri ubu cyifashishwa mu kuhira umuceri mu gishanga gihingwamo n’abahinzi bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruramira Longin Gatanazi avuga ko bataramenya neza umubare w'abajugunywemo.

Ati "Nk'umwaka ushize twakuyemo imibiri 52 turayishyingura mu cyubahiro ariko mu buhamya bw'abacitse ku icumu bemeza ko hakirimo imibiri yajugunywemo mu gihe cya jenoside,ubu bafunguye amazi ni igikorwa gikomeje kugira ngo aya mazi ashiremo burundu dufatanye n'abaturage dukuremo iyi mibiri."

Imibiri yakuwe muri iki cyuzi mu mwaka ushize yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira. Gusa kuva imirimo yo gukamya iki cyuzi yatangira nta yindi mibiri irabonekamo n’ubwo amazi amaze kugabanuka kugera kuri metero zisaga 20.

Imirimo yo kugikamya irimo gukurikiranwa na Bizimana Gaspard, umuyobozi ushinzwe imirimo yo kuhira ibihingwa no gukamura ibishanga mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB, kibikora gifatanyije n'Akarere ka Kayonza.

Yagize ati "Hashize ibyumweru 2 iki cyuzi tugifunguye amazi yitwara ubwayo ariko azaba asigayemo turateganya ko mu cyumweru kimwe tuzaba tumaze kuyapompa tuyamazemo yose, urebye igice kinini kimaze kuvaho, iyi damu yarifite ubushobozi bwo kubika amazi nka metero cube ibihumbi 600, ariko urebye amazi asigayemo ni make cyane ku buryo tugereranyije haba hasigayemo nk'amazi agera kuri metero cube ibihumbi 15 gusa."

Icyuzi cya Ruramira cyacukuwe n'Abashinwa mu mwaka w'1984 kugeza mu 1987, kugira ngo cyifashishwe n'abahinzi, kuhira imyaka mu gihe cy'izuba. 

Abarokokeye muri ibi bice bakeka ko haba harajugunywemo imibiri y'abatutsi bishwe isaga ibihumbi 30 kuko hari imiryango myinshi itarabona abayo bishwe muri aka Karere ka Kayonza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bari basabye mi nisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’izindi nzego bireba ko iki cyuzi cya kamywa, hatangwa amezi 6 y’uko iki gikorwa kigomba kuba cyarangiye.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage