AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ibyo Abanyarwanda bagomba kwirinda ngo batandura Coronavirus

Yanditswe Mar, 06 2020 08:00 AM | 4,864 Views



Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Koronavirusi gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye by’Isi;

Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi yarashyizeho itsinda rishinzwe gusesengura no gukurikirana uko Igihugu cyacu kiteguye gukumira no guhangana n’icyo cyorezo; Hashingiwe ku isesengura ryagaragajwe n’iryo tsinda, Guverinoma y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ibi bikurikira:

•Kugeza uyu munsi, nta cyorezo cya Koronavirusi kiragaragara mu Rwanda.

•U Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira no guhangana n’iki cyorezo.

•Icyakora, dukurikije ubukana bw’iki cyorezo n’uburyo gikomeje guhitana umubare munini w’abantu ku isi, turasaba abanyarwanda kutirara no gukurikiza inama zo kwirinda iki cyorezo zitangwa n’inzego zitandukanye.

Tuboneyeho umwanya wo kwibutsa ko iyi virusi yandura ku buryo bwihuse, cyane cyane aho abantu benshi bateraniye binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, mu gukorora no kwitsamura, ndetse ikaba yahererekanwa binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Ni muri urwo rwego Abaturarwanda basabwa ibi bikurikira:

•Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana;

•Kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo; •Kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira iruhande rw’abandi; •Gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki (hand sanitizer);

•Kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi;

•Kwitabaza inzego z’ubuzima zikwegereye igihe ufite kimwe muri ibi bimenyetso: ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo.

Inzego z’ubuzima n’izindi nzego za Leta, zirakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage