AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Hagiye gushyirwaho ingoro ndangamurage y’umuziki nyarwanda

Yanditswe Jul, 24 2019 10:02 AM | 35,652 Views



Bamwe mu bakora umuziki mu Rwanda baratangaza ko bimwe mu bibazo bigaragara muri iyi nganzo nyarwanda byaba bigiye kubonerwa umuti kuko hatangijwe ingoro y'umuziki nyarwanda mu rwego rwo kuwukundisha Abanyarwanda no kuzamura iterambere ryawo binyuze mu bukerarugendo.

Ibikoresho gakondo by'umuziki, amafoto y'abahanzi b'indirimbo nyarwanda za kera ndetse n'ibikoresho by'indirimbo zigezweho ni bimwe mu bizashyirwa muri iyi ngoro y'umuziki.

Umusaza Makanyaga Abdul umuhanzi nyarwanda waririmbye indirimbo zakanyujijeho, akaba agikunzwe kugeza n'ubu avuga ko iyi ngoro y'umuziki izaba ari ingenzi.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu ngoro z'igihugu z'umurage w'u Rwanda, Ndikumana Isidore avuga ko bashyigikiye iki gitekerezo cyo gushyiraho ingoro y'umuziki kuko kizazamura na bamukerarugendo basura u Rwanda kubera umuziki.


Umuyobozi w'umuryango utari uwa Leta  Njye na We (I and You) Rukundo Gustave ari na bo bagize igitekerezo cy'uyu mushinga avuga ko babanje gutangiza imurika bikorwa ry'ibishingiye ku muziki, igikorwa gitegura imbanzirizamushinga yo gushyiraho iyi ngoro y'umuziki biteze ko izazamura urwego rw'umuziki mu Rwanda.

Iri murikabikorwa ry'umuziki  ribera mu gace katagerwamo imodoka 'car Free zone’ riramurikwamo ibikoresho gakondo by'umuziki nyarwanda rikazamara icyumweru, abahanzi batandukanye,ndetse n'amafoto y'abahanzi bitabye Imana n'ibihangano byabo.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage