Yanditswe Jul, 24 2019 10:02 AM | 35,652 Views
Bamwe mu bakora umuziki mu Rwanda
baratangaza ko bimwe mu bibazo bigaragara muri iyi nganzo nyarwanda byaba bigiye
kubonerwa umuti kuko hatangijwe ingoro y'umuziki nyarwanda mu rwego rwo
kuwukundisha Abanyarwanda no kuzamura iterambere ryawo binyuze mu bukerarugendo.
Ibikoresho gakondo by'umuziki, amafoto y'abahanzi b'indirimbo nyarwanda za kera ndetse n'ibikoresho by'indirimbo zigezweho ni bimwe mu bizashyirwa muri iyi ngoro y'umuziki.
Umusaza Makanyaga Abdul umuhanzi nyarwanda waririmbye indirimbo zakanyujijeho, akaba agikunzwe kugeza n'ubu avuga ko iyi ngoro y'umuziki izaba ari ingenzi.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu ngoro z'igihugu z'umurage w'u Rwanda, Ndikumana Isidore avuga ko bashyigikiye iki gitekerezo cyo gushyiraho ingoro y'umuziki kuko kizazamura na bamukerarugendo basura u Rwanda kubera umuziki.
Umuyobozi w'umuryango utari uwa Leta Njye na We (I and You) Rukundo Gustave ari na bo bagize igitekerezo cy'uyu mushinga avuga ko babanje gutangiza imurika bikorwa ry'ibishingiye ku muziki, igikorwa gitegura imbanzirizamushinga yo gushyiraho iyi ngoro y'umuziki biteze ko izazamura urwego rw'umuziki mu Rwanda.
Iri murikabikorwa ry'umuziki ribera mu gace katagerwamo imodoka 'car Free zone’ riramurikwamo ibikoresho gakondo by'umuziki nyarwanda rikazamara icyumweru, abahanzi batandukanye,ndetse n'amafoto y'abahanzi bitabye Imana n'ibihangano byabo.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru