Yanditswe May, 31 2023 20:25 PM | 127,920 Views
Umuryango
w’Abibumbye na Ambassade ya Senegal mu Rwanda, bibutse Captain Mbaye Diagne wari
mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu Rwanda, wishwe
muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Gatatu, ambassade ya Senegal hamwe n’abayobozi batandukanye bakoze igikorwa cyo kwibuka Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside ubwo yavaga guhisha Abatutsi muri Milles Collines bashakaga kwicwa aho bamwunamiye banashyira indabo kumva zishyinguwemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Gasasira Jean-Baptiste umwe mu bantu Captain Mbaye yafashije, avuga ko ubutwari n’ubwitange bwa Mbaye Diagne ari urugero rwiza ku bantu bose cyane cyane ku basirikare.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Clarisse Munezero avuga ko igikorwa captain Mbaye yakoze ari urugero rwiza by’umwihariko ku bana kuko bibafasha kwiga amateka.
Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda ashimira ubutwari Mbaye Diagne yagaragaje mu gihe cya Jenoside ubwo yemeraga kwitangira inzirakarengane z’Abatutsi bicwaga muri icyo gihe.
Captain Mbaye Diagne ,umusirikare ukomoka mu gihugu cya Senegal yishwe tariki 31 z’ukwezi kwa Gatanu mu 1994.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru