AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe May, 31 2023 20:25 PM | 127,920 Views



Umuryango w’Abibumbye na Ambassade ya Senegal mu Rwanda, bibutse Captain Mbaye Diagne wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu Rwanda, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Gatatu, ambassade ya Senegal hamwe n’abayobozi batandukanye bakoze igikorwa cyo kwibuka Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside ubwo yavaga guhisha Abatutsi muri Milles Collines bashakaga kwicwa aho bamwunamiye banashyira indabo kumva zishyinguwemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Gasasira Jean-Baptiste umwe mu bantu Captain Mbaye yafashije, avuga ko ubutwari n’ubwitange bwa Mbaye Diagne ari urugero rwiza ku bantu bose cyane cyane ku basirikare.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Clarisse Munezero avuga ko igikorwa captain Mbaye yakoze ari urugero rwiza by’umwihariko ku bana kuko bibafasha kwiga amateka.

Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda ashimira ubutwari Mbaye Diagne yagaragaje mu gihe cya Jenoside ubwo yemeraga kwitangira inzirakarengane z’Abatutsi bicwaga muri icyo gihe. 

Captain Mbaye Diagne ,umusirikare ukomoka mu gihugu cya Senegal yishwe tariki 31 z’ukwezi kwa Gatanu mu 1994.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF