Yanditswe Mar, 13 2019 10:26 AM | 7,205 Views
Kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2019,
mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat
Training Center-Gabiro, hateraniye Umwiherero wa 16 w’Abayobozi wayobowe na
Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’ibanze kugira ngo Abanyarwanda babone serivisi bakenera mu Gihugu kandi hafi y’aho batuye.
2. Gusesengura inyungu Leta y’u Rwanda ivana mu mishinga itandukanye ifitemo imigabane (shares) no kwiga uburyo bwo kurushaho kuyibyaza umusaruro ku bufatanye n’abikorera.
3. Gusesengura no gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), harimo ibijyanye n’imisoro ibangamira bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.
4. Kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi (agriculture extension services), (ii) gukemura imbogamizi zose zituma ibituruka ku buhinzi byera imbere mu Gihugu bihenda kurusha ibiva hanze, harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi; (iii) ubushakashatsi ku moko y’ibihingwa, kugabanya ibitumizwa hanze nk’ibihingwa dufitiye ubushobozi bwo guhinga mu Gihugu, (iv)gufasha abikorera kurushaho kumenya ibihingwa bashoramo imari cyane cyane ibikenerwa n’inganda.
5. Gufatanya n’abikorera mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata kugira ngo ashobore kwakira umukamo w’aborozi wose kandi ugezwe ku isoko ry’abawukeneye harimo n’amashuri.
6. Gushyiraho ingamba zo kubyaza umusaruro ibishanga bidakoreshwa neza hifashishijwe urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga, kunoza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka hagamijwe kubungabunga ubutaka buhingwa no kunoza imiturire.
7. Kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) gukomeza kongera ku buryo bwihuse ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri, (ii) kwihutisha kongera umubare w’abarimu babishoboye uhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye, (iii) gukomeza kwihutisha guhuza amaso yigishwa n’igihe (curriculum), (iv) kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bufatanye n’inzego zose zibifitemo uruhare.
8. Gufatira ibihano abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragayeho imiyoborere mibi no kunyereza umutungo kandi abayobozi batabikurikiranye cyangwa babigizemo uruhare bakabibazwa.
9. Gushyiraho no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).
10. Gukemura imbogamizi zikibangamira ireme rya serivisi z’ubuvuzi, hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) kunoza imitegurire y’abaganga (medical education), (ii)kwiga ku ngamba zo korohereza abaganga mu kazi kabo, (iii) kuvugurura ibiciro by’umuriro n’amazi mu mavuriro.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru