Yanditswe Nov, 01 2021 18:23 PM | 108,606 Views
Minisiteri y’ubuzima
yafashe umwanzuro wo gufunga bimwe mu bitaro byakiraga abarwayi ba COVID-19, kuko
abandura kuri ubu bakurikiranwa bari mu ngo kubera ko abenshi bakingiwe.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibitaro bya Kanyinya guhera kuri uyu wa Mbere, aribyo bisigara bikora nk'ibitaro ku rwego rw'igihugu bitanga ubuvuzi bwihariye bwa Covid19.
Ibitaro bya Nyarugenge birasubukura gutanga ubuvuzi busanzwe ku baturage ba Nyarugenge nko kubyaza, kuvura abana, abakuru, indembe n'inkomere.
Mukambonigaba Victoria w’imyaka 78 ukomoka mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, kugeza ubu niwe umurwayi umwe usigaye mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge.
Akikijwe n’ibitanda bisaga 130 bitariho abarwayi, arakurikiranwa n’abaganga kubera ko yanduye COVID-19.
Avuga ko atagize amahirwe yo gukingirwa COVID-19, gusa nubwo bimeze gutya, afite icyizere cyo gukira kuko arimo koroherwa.
Mu buhamya bwe agira ati "Naje meze nabi cyane ntabasha kuvuga nk’uko mvuga ubu, ubu ndimo kuvuga ndacyaryamye ariko mfite icyizere cyo gukira. Abaganga banyitayeho."
Mu kigo cya Kanyinya cyanabaye icya mbere mu kwakira abarwayi ba COVID-19, naho ubu ku bitanda byose 90 bafite nta murwayi n'umwe uhasigaye. Umuyobozi w’ibitaro bya Kanyinya, Dr. Cyprien Iradukunda atangaza ko aha ari naho harimo gutegurwa ngo hazakomeze kwakira abagira ibyago byo kwandura iki cyorezo.
Ni yo mpamvu hamaze gushyirwa uruganda rukora umwuka wa Oxygen wunganira umurwayi ufite ibibazo byo guhumeka.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko ibindi bitaro byakiraga abarwayi ba Covid19 nk’ibya Nyarugenge, bikomeza gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe.
"Muri iyi minsi twabikoreshaga kugira ngo twite ku barwayi barembye bafite indwara ya COVID19 ariko aho tugana ni uko dufite ikigo cya Kanyinya twakoreshaga kwita ku barwayi ba Covid, niho mu minsi iri imbere abarwayi bashyashya tuzajya tubakirira kugira ngo nibamara gukira bagasezererwa ibi bitaro byongere gukora nk’ibitaro by’akarereka Nyarugenge."
Mu gihe umwaka ugana ku musozo, inzego z’ubuzima ziraburira abantu gukomeza kwitwararika ngo batirara icyorezo kikongera gukaza umurego.
Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana yagize ati "Turegera iminsi mikuru, turegera ibihe abantu bakora ibirori basa n'abasiganwa cyangwa basa nk'abiyishyura igihe cyashize, ibyo nibyo akenshi usanga biturukamo ibibazo dushingiye no ku bindi bihugu ibyo bagiye banyuramo, niyo mpamvu dutanga inama ko n'ubwo imibare isa neza uyu munsi mu Rwanda ariko ntitugire ngo byarangiye."
Kugeza ubu ubwandu mu Mujyi wa Kigali bugeze kuri 0.5% mu gihe mu gihugu hose ikigero cy'ubwandu kiri munsi ya 1%.
Kwizera Bosco
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru