AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Icyayi cy'u Rwanda cyinjije Miliyari 14 mu gihembwe cya mbere cya 2016

Yanditswe Apr, 27 2016 11:59 AM | 3,582 Views



Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), iragaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2016, umusaruro w’icyayi u Rwanda rwohereje mu mahanga ungana na miliyoni 18.8 z’amadorali, ni ukuvuga amafaranga asaga miliyari 14.9.

Iyi raporo yerekana ko umusaruro wikubye inshuro zigera hafi ebyiri ugereranyije n’amezi atatu ya mbere y’umwaka ushize kuko wari kuri miliyoni 7.1 z’amadolari ya Amerika.

Muri iyi raporo bigaragara ko mu mezi atatu ashize u Rwanda rwohereje icyayi kingana na n'ibiro 6,811,095. Uyu musaruro ukaba waraturutse ahanini mu gushishikariza abahinzi kongera umusaruro n’ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2015 icyayi cy’u Rwanda cyoherejwe mu mahanga cyongereye agaciro ku kigero cya 40% n’ingano ku kigero cya 8.9%.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko umusaruro rusange mu mwaka ushize wabaye hafi miliyoni 73 z’amadorali ni ukuvuga miliyari 57.2 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyoni 52 z’amadorali muri 2014.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage