Yanditswe Apr, 20 2022 20:08 PM | 85,820 Views
Abasesengura amategeko mpuzamahanga, bavuga ko icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwakira abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza kigaragaza agaciro u Rwanda ruha ikiremwamuntu.
Ibi kandi birashimangirwa n'imwe mu miryango itari iya leta aho igaragaza ko u Rwanda rurimo gutanga igisubizo ku bibazo bibangamiye abifuza ubuhungiro.
Tariki 14 z'uku kwezi nibwo u Rwanda n'u Bwongereza bashyize umukono ku masezerano yo kuba rwakwakira abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe.
Kuri uwo munsi kandi minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Jonshon yavuze ko aya masezerano u Rwanda rwagiranye n'u Bwongereza ari umushinga ibihugu byombi byagiyeho inama mu gihe cy’amezi 9, kuri ubwo nta guhubuka kwabayeho.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta avuga ko kwakira impunzi n'abimukira bifite umuzi ku mateka y'u Rwanda.
Umuvugizi w'ihuriro ry'imirango itari iya Leta mu Rwanda, Dr Nkurunziza Joseph Ryarasa ashimangira ko u Rwanda rurimo gutanga umusanzu mu gusubiza ikiremwamuntu agaciro.
Yagize ati "Amateka yaranze
iki gihugu ni uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu bari baraheze ishyanga
batemerewe kujya iwabo batemerewe gutaha, Abanyarwanda benshi babaye impunzi na
bamwe mu bayobozi bayoboye iki gihugu bafite ayo mateka ko babaye impunzi bazi
icyo ubuhunzi bivuze, bazi kutagira igihugu icyo bivuze kandi nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi leta yacyuye Abanyarwanda b'impunzi barenze miliyoni 2 ari
igihugu kibikoze. Kubera ayo mateka leta irimo iratanga umusanzu wayo kugirango
isubize agaciro abongabo."
Umuyobozi wungirije w'ihuriro ry'amadini n'amatorero mu Rwanda, Arch Bishop Dr Laurent Mbanda nawe afite uko abona aya masezerano.
"Ndifuza gushimira u Rwanda, Abanyarwanda twaciye mu bihe bikomeye, Abanyarwanda twabaye impunzi none iyo ubona igihugu kirambura amaboko kikagira giti reka baze, reka tubakire, reka tubakunde, reka tubasubize agaciro, reka tubahe ijwi, reka tubagire abantu, nta kindi gihugu cyari gikwiye kwakira impunzi, cyari gikwiye gukunda impunzi kirenze icyacu, kuko twabiciyemo turabizi."
"Turabisobanukiwe abo bavuza induru hirya no hino ngo byacitse u Rwanda rwagize gutya, ntibazi uko biba bimeze kandi ntabwo nakwifuza ko umuntu abatiza kuba izo mpunzi ariko iyo twaciye mu bintu twaciyemo nk'Abanyarwanda tuzi gufungura umutima, tuzi kurambura amaboko, tuzi kwakira, tuzi guhobera, tuzi guhumuriza."
Amasezerano mpuzamahanga 1951 arengera uburenganzira bw'impunzi, avuga ko igihugu umuntu aba yahungiyemo ni ukuvuga ahunze kubera umutekano we igihugu cyasinye kuri ayo masezerano ntabwo kiba gifite uburenganzira bwo ku mwirikana, ariko ayo masezerano ntabwo ajya avuga amateko ajyanye no guha umuntu ubuhunzi ibyo biba mu mategeko y'igihugu uwo muntu agiyemo.
N'ubundi ukuntu aba bantu bahabwaga ubuhinzi muri ibi bihugu byo hanze umuntu aragenda agasaba bakamwemerera cyangwa ntibamwemerere, urebye abantu bari mu nkambi z'abimukira muri ibi bihugu by'iburayi babayeho nabi cyane, umuntu akagerayo akamara imyaka 5,6 10 atarahabwa uburenganzira, atabona icyo akora ngo yiyubake kandi aribyo byamujyanye kuba u Rwanda rwaratanze umusanzu bakumvikana ko abo bantu babaha agaciro bagafashwa kubona ibyo basabwa bari mu Rwanda bari mu buzima butameze nk'ubwo barimo njye numva ntakintu umuntu yabigayaho.
Biteganyijwe ko u Rwanda nirwakira aba bimukira bajya mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bazajya bafashwa kwiga imyuga n'ibindi byabasha kwiteza imbere, bazaba kandi bemerewe kua mu gihugu no guhatanira imirimo itandukanye.
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru