AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Imibare y'abana bapfa bari munsi y'imyaka 5 iracyari hejuru mu Rwanda

Yanditswe Sep, 14 2017 13:34 PM | 4,579 Views



Kigali hatangiye inama ngarukamwaka ihuza abagize ishyirahamwe ry'abaganga bavura abana. Ni inama igamije kureba ibyakorwa  byafasha mu kurushaho kwita ku buzima bw'abana, bahabwa serivise z'ubuvuzi zinyuranye.

Ministre w'ubuzima Docteur Diane Gashumba yavuze ko abana ari bo ejo hazaza h'igihugu akaba ari yo mpamvu bagomba kwitabwaho, kandi ko abana bakeneye ubuvuzi babuhabwa bufite ireme.

Nkuko byatangajwe muri iyi nama, u Rwanda ni igihugu gikomeza gutera imbere mu birebana n'ubuvuzi bw'abana haba mu bushakashatsi bukorwa ku ndwara zifata abana, ikoranabuhanga mu kuvura, kwita ku bana barwaye n'abana bakivuka.

Gusa ngo nubwo u Rwanda rwaje ku isonga mu kwesa intego ya 4 mu ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi aho rwagabanije impfu z'abana bari munsi y'imyaka 5 ho 2/3, imibare y'abana bapfa bafite munsi y' imyaka itanu iracyari hejuru cyane cyane mu bana bakivuka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage