AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Imvura yatinze kugwa! Abahinzi biteguye bate igihembwe cy'ihinga cya 2021A?

Yanditswe Sep, 15 2020 08:16 AM | 41,833 Views



Mu gihe imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga 2021 A irimbanyije mu bice bitandukanye by'igihugu,  Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi isaba abahinzi kwihutira gahunda zo kuhira imirima kuko ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw'igihugu by'umwihariko ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID19.

Utereye ijisho hirya no hino ubona intabire mu mirima, bamwe barimo gusoza gutunganya imirima. Muri  Koperative Ubumwe bugamije iterambere yo mu Karere ka Kamonyi, abahinzi barashyira imbuto yabo y'ibigori mu butaka tariki 21 z'uku kwezi, ubu bari mu mirimo yo kugeza ifumbire y'imborera mu mirima yabo ndetse no gukurikirana ibijyanye n'ifumbire mvaruganda.

Habimana Apollinaire umunyamuryango w'iyi koperative avuga ko mvura nitinda kugwa bizuhira.

Ati "Turimo gutunganya intabire, n'ifumbire y'imborera turimo kuyishyiramo kuko ubwo twateguye gutera kuri 21 ni ukuvuga tuzatera imvura niba itaragwa twuhire, aho imvura izagwira ni bwo batubwira ko ari nke izaza isange twuhira."

Umuyobozi w'iyi koperative, Nshimiyimana Claude we avuga ko gutinda kugwa kw'imvura bishobora kuzatuma bakoresha amafaranga menshi buhira imyaka. 

Ati "Ibi bihe byitwa umuhindo twabaga twatangiye kubona imvura ariko imvura ntayo, ni ukuvuga iyo ni imbogamizi kuko bizasaba igishoro kinini ku muhinzi, kugira ngo avomerere season yacu ntihinduka ni tariki 21 imvura yagwa itagwa twiteguye gutera, igihe imvura iguye bizatugabanyiriza igishoro ariko nitagwa bizatuzamurira igishoro."

Ku rundi ruhande mu kibaya cya Rwabashyashya gifite hegitari 86 ku ruhande rwa Koperative Abadatezuka ba Kamonyi igizwe n'abanyamuryango 403 abahinzi barimo gusarura imboga ziganjemo imiteja n'intoryi kugira ngo na bo bazahinge ibigori muri iki gihembwe cy'ihinga 2021 A. 

Aha muri iki gishanga cya Rwabashyashya gikora ku mirenge 4 ari yo Rukoma, Gacurabwenge, Rugarika na Runda, abahinzi basimburanya ibigori n'imboga z'ubwoko butandukanye. Agoronome Dukuze Eugenie akurikirana imikorere y'aba bahinzi muri iki gishanga.

Ati "Dukuramo imboga tugashyiramo ibigori, ntabwo biri mu muryango umwe bidufasha kurwanya bwa burwayi bushobora guhangana n'igihingwa, twe iyo dukoze insimburanya gihingwa mu murima icy'uburwayi tuba twagikemuye."

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko igiciro cy'ifumbire n'imbuto cyagabanyijwe. Urugero ifumbire ya UREA yaguraga amafaranga 660 umwaka ushize ubu ni 639, DAP yaguraga 787 ubu ni 739. 

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr.Gerardine Mukeshimana yemeza ko abahinzi bamaze kwitegura iki gihembwe cy'ihinga.

Ati "Muri iyi minsi ya COVID19 inzego z'ubukungu bwacu zarahungabanye cyane, hari aho twageze dusigarana ubuhinzi, ni na bwo tugifite kuko tutazi igihe iki cyorezo kitazarangirira, bivuze ko dukeneye umusarururo uruta uwo twari usanzwe tubona, ibijyanye n'inyongeramusaruro imbuto twasishyize ku giciro giciriritse kimwe n'umusaruro, icyo abahinzi bagomba guharanira ni uko umusaruro kuri hegitari uba mwinshi kurusha."

Gusa ngo abahinzi bakwiye kwihutira gahunda zo kuhira imyaka kuko ikirere mutajya inama.

Yagize ati "Ibijyanye n'imvura ni uko izajya igenda isimbuka iminsi cyangwa ntigwe uko yaguye umwaka ushize ni ngombwa ko abantu bahingira igihe ariko bagateganya no kuhira hari gahunda  nyinshi zifasha bene abo bahinzi abantu bakazijyamo hakiri kare ntibazajyemo ari ukuzimya umuriro mu gihe bikenewe, ikindi ni ukwitabira gahunda zigenda zibaho z'ubwishingizi, gufata neza amatungo kugira ngo haboneke umusaruro mwinshi ntabwo twahangana n'indwara ngo twongere duhangane n'inzara."

Igihembwe cy'ihinga A ni ni kimwe mu bihembwe by'ihinga 3 abahinzi babonamo umusaruro mwinshi ugereranyije n'ibindi bihembwe kuko ari cyo cyabonekagamo imvura nyinshi bitandukanye n'amakuru aturuka mu kigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/XzFbcD_t1Fo" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage