AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Indonesia: Abantu 174 bapfiriye kuri sitade abarenga 180 barakomereka

Yanditswe Oct, 02 2022 10:37 AM | 104,347 Views



Abantu 174 bapfiriye muri stade y'umupira w'amaguru muri Indonesia abandi barenga 180 barakomereka nyuma y'imvururu zavutse nyuma y' umukino wahuzaga amakipe y'amakeba muri iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 mu gace ka Malang, East Java.

Ibi byabaye nyuma y'umukino wari wahuje ikipe ya Arema FC yari iri mu rugo na Persebaya Surabaya FC yari yayisuye.

Umukino warangiye ikipe ya Arema FC yari iri mu rugo itsinzwe ibitego 3-2, maze bituma abafana bayo bagera mu bihumbi bitatu biroha mu kibuga batangira gusagarira bagenzi babo.

Ibi byatumye polisi ibateramo ibyuka biryana mu maso, biba intandaro yo gutuma stade yose ya Kanjuruhan yari irimo abafana bagera ku bihumbi mirongo ine (40 000) ivurungana, benshi babyiganira ku muryango basohoka, bituma bamwe bahasiga ubuzima.

Ibi nibyo byago bya mbere bikomeye bibaye mu mateka ya ruhago.

Abari bari aho b'abatangabuhamya bavuze ko polisi yakomeje kumisha urufaya rw'ibyuka biryana mu maso kuri stade uko abafana nabo bakomezaga kuvurungana nyuma yo guhungisha abakinnyi b'ikipe ya Persebaya Surabaya FC, bituma umuvurungano nawo ukomeza kwiyongera cyane.

Ababishinzwe bavuga ko uyu mubare w'abapfuye ushobora kwiyongera kuko mu bakomeretse harimo abarembye bikabishe nabo bashobora gupfa.

Perezida wa Indonesia Joko Widodo yategetse ko imikino yose y'icyiciro cya mbere muri iki gihugu isubikwa kugeza ubwo hazakorwa iperereza ryimbitse ku cyateye izi mvururu.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA, rivuga ako ibyuka biryana mu maso bitagomba gukoreshwa, yaba polisi cyangwa abandi bashinzwe umutekano kuri sitade z'umupira w'amaguru.

Polisi yamishije ibyuka biryana mu muaso muri stade bituma abafana bavurungana.


Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage