AGEZWEHO

  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

KSEZ:Kubura amashanyarazi ahendutse n'amazi ni bimwe mu bibazo byugarije inganda

Yanditswe Jan, 04 2018 22:22 PM | 4,077 Views



Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi aratangaza ko hari politiki irimo gutegurwa irebana no kwita ku gace kahariwe inganda ka Kigali, ku buryo ikiguzi cyabyo kitabazwa gusa abahakorera. Ibi arabitangaza mu gihe abahafite inganda bemeza ko amafaranga bari basabwe mbere angana na miliyoni 15 buri mwaka kuri buri ruganda yari menshi ku buryo yari kugira ingaruka ku biciro by'ibyo bakora.

Uruganda rukora imyenda rukanayohereza mu mahanga rwa C&H Garment, rwishyura amafaranga ari hagati ya miliyini 4 n'eshanu buri kwezi rwishyura umuriro w'amashanyarazi rukoresha.

Ku rundi ruhande aha mu gace kahariwe inganda ka Kigali Special Economic Zone, havugwa n'ikibazo cy'amazi, nacyo kibangamiye abahakorera. 

Uretse ibi bibazo, aba banyenganda bari basabwe kujya batanga miliyoni 15 ku mwaka kuri buri ruganda yo gufasha mu kwita ku bikorwa remezo biri muri aka gace.

Ibi bibazo abadepite bagize komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko babiganiriyeho na minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Vincent Munyeshyaka asobanura ko hari inzira birimo gusuzumwamo. 

Abadepite bagize iyi komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi nyuma yo gusura inganda hirya no hino mu gihugu, basanze zifite ibibazo birimo n'ibikoresho by'ibanze (raw materials), ndetse abakozi ba zimwe mu nganda bagaragaza ko badafatwa neza mu kazi, ikintu iyi komisiyo ivuga ko izaganira n'inzego zibishinzwe.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage