AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Komisiyo y'imibereho myiza iracukumbura ibitera amacakubiri

Yanditswe Mar, 24 2017 14:42 PM | 2,202 Views



Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi,Komisiyo y'Imibereho myiza muri Sena irasesengura iyubahirizwa ry'ihame ryo guca burundu amacakubiri mu Banyarwanda .

Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside iravuga ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu guca amacakubiri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside .Ibi umuyobozi ushinzwe amategeko muri CNLG Bideri Diogene  yabibwiye abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho myiza kuri uyu wa Gatanu,mu gikorwa barimo cyo kuganira n'inzego zitandukanye bagenzura iyubahirizwa ry'ihame ry'itegeko Nshinga ryo kurandura amacakubiri yaba ashingiye ku moko no kubindi ariko avuga ko uru ari urugendo rukomeza.

Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside igaragaza ubukangurambaga,ubutabera ndetse na gahunda za Leta zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y'abaturage nka bimwe mu bituma abanyarwanda biyumvamo ubunyarwanda kuruta kwirebera mu bindi byabatandukanya ariko ibi ntibibuza abasenateri kuvuga ko hari ibikwiye gukorwa  mu kurushaho kubinoza.

Ukurikije ubukana bwa Jenoside guhangana  n'ingaruka zayo bisaba urugendo n'ubufatanye bw'inzego zitandukanye nk'uko abasenateri babyemeranyaho n'inzego zitandukanye baganira gusa Umuyobozi wa Komisiyo y'Imibereho myiza muri Sena Niyongana Gallican avuga ko nta bibazo byihariye byatumye itangira gucukumbura ibijyanye n'iyubahirzwa ry'ihame yo guca burundu amacakubiri .

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge bugaragaza ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kigeze kuri 92% mu gihe ngo abagera kuri 30% bakibona mu ndorerwamo z'amoko.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage