Yanditswe Mar, 24 2017 14:42 PM | 2,202 Views
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi,Komisiyo y'Imibereho myiza muri Sena irasesengura iyubahirizwa ry'ihame ryo guca burundu amacakubiri mu Banyarwanda .
Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside iravuga ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu guca amacakubiri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside .Ibi umuyobozi ushinzwe amategeko muri CNLG Bideri Diogene yabibwiye abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho myiza kuri uyu wa Gatanu,mu gikorwa barimo cyo kuganira n'inzego zitandukanye bagenzura iyubahirizwa ry'ihame ry'itegeko Nshinga ryo kurandura amacakubiri yaba ashingiye ku moko no kubindi ariko avuga ko uru ari urugendo rukomeza.
Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside igaragaza ubukangurambaga,ubutabera ndetse na gahunda za Leta zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y'abaturage nka bimwe mu bituma abanyarwanda biyumvamo ubunyarwanda kuruta kwirebera mu bindi byabatandukanya ariko ibi ntibibuza abasenateri kuvuga ko hari ibikwiye gukorwa mu kurushaho kubinoza.
Ukurikije ubukana bwa Jenoside guhangana n'ingaruka zayo bisaba urugendo n'ubufatanye bw'inzego zitandukanye nk'uko abasenateri babyemeranyaho n'inzego zitandukanye baganira gusa Umuyobozi wa Komisiyo y'Imibereho myiza muri Sena Niyongana Gallican avuga ko nta bibazo byihariye byatumye itangira gucukumbura ibijyanye n'iyubahirzwa ry'ihame yo guca burundu amacakubiri .
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge bugaragaza ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kigeze kuri 92% mu gihe ngo abagera kuri 30% bakibona mu ndorerwamo z'amoko.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru