AGEZWEHO

  • Gicumbi: Hatangijwe gahunda yiswe ‘Duhurire mu Isibo n’ingoga’ yo kwegera abaturage – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng – Soma inkuru...

Leta yizeye kugabanya 38% y'igipimo cy'imyuka yoherezwa mu kirere mu myaka 10

Yanditswe Oct, 31 2020 21:48 PM | 110,763 Views



Ministeri y'ibidukikije iratangaza ko yizeye ko intego igihugu cyihaye yo kugabanya ku gipimo cya 38% imyuka yoherezwa mu kirere ikagipfukirana ibizwi nka (Green House Gases), izaba yagezweho mu gihe cyateganijwe cy'imyaka 10 iri imbere, ibi bikazunganirwa na gahunda zisanzweho zo kubungabunga ibidukikije.

Nk'uko bikubiye mu masezerano ya Paris u Rwanda rwasinye burundu mu mwaka wa 2016; ibihugu byayashyizeho umukono byose byiyemeje muri politiki zabyo kugira icyo bikora kugirango bigabanye ubushyuhe bw'isi  nibura bukagera kuri dogere celisiyus 2 kugeza mu mwaka wa 2050, ku buryo bishobotse byajya munsi ya dogere celisiyus 1.5

Mu mwaka wa 1990 ubushyuhe isi yari isanganwe bwagabanutseho ku gipimo cya dogere celisiyus 0.03, mu mwaka wa 2000 ubushyuhe isi yari ifite icyo gihe bwazamutseho dogere celicius 0.42 bikaba biteganijwe ko  mu mwaka wa 2050 ubushyuhe isi ifite ubu buzaba bwiyongereyeho hafi dogere celisius 1.

BANAMWANA MARCHALL ushinzwe ishami ry'ibidukikije muri ministre y'ibidukikije asobanura ko hari inzego zigomba gushyirwamo imbaraga kugirango ze gukomeza kuba intandaro yo kohereza imyuka ipfukirana ikirere (green house gazes).


Ministeri y'ibidukikije ivuga ko n'ubwo u Rwanda rutari mu bihugu byohereza imyuka myinshi ipfukirana ikirere ugereranije n'ibihugu byateye imbere ngo ntibibuza ko rugomba kugira ibyo rukora ngo igabanuke ku gipimo cya 38% mu mwaka wa 2030:

Bimwe mu byohereza imyuka myinshi mu kirere mu Rwanda hari ibinyabiziga byohereza imyuka ingana na 13%, ibikorwa by'ubwubatsi nk'imihanda n'ibindi byohereza 14% by'imyuka, naho imyuka iva mu butaka ijya mu kirere ingana na 16%, amafumbire mvaruganda yoherezayo mu kirere imyuka ingana na 13%  mu gihe ibishingwe byohereza 5% by'imyuka mu kirere. 

Kugirango  u Rwanda ruzashyire mu bikorwa imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere kugeza mu mwaka wa 2030, ruzakenera miliyari 11 z'amadolari ya Amerika: nubwo rwiyemeje kugabanya iyi myuka ku gipimo cya 38%, igipimo rutagomba kujya munsi kandi ku musanzu warwo bwite ni 16% naho 22% bikazakorwa ku bufatanye n'imiryango mpuzamahanga.

 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo

DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika

Rubavu: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa

Amajyepfo: Abajyanama b'ubuzima barifuza kongererwa ibikoresho

Impuguke mu miyoborere zisanga uruhare rw'abagore mu buyobozi ari ingenzi m

NEC yashimiye abo mu Majyaruguru uko bitwaye mu matora y'Abadepite n'a

Musanze: Abaturage basaga 1000 bagiye guhabwa akazi ko kubaka uruganda rutungany