Yanditswe May, 26 2023 18:35 PM | 69,645 Views
Mu gihe umubare w'abahinzi bitabira ubwishingizi bw'ibihingwa byabo ukiri muto, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko mu myaka 5 iri imbere iyi gahunda izashorwamo miriyari 25 Frw bikazatuma umubare w'abitabira ubu bwishingizi uzamuka.
Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi bw'ubuhinzi n'ubworozi muri BK Insurance, Eric Ntaganira avuga ko iki kigo muri uyu mwaka gifite intego yo kugera kuri 50% by'abahinzi bakenera ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo yabo, ibi ngo bizagerwaho kubera ingamba zafashwe zirimo no kwegera abahinzi n'aborozi.
Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi yo ivuga ko mu myaka 4 ishize gahunda ya tekana yo kunganira abahinzi n'abarozi imaze gutwara amafaranga y'u Rwanda asaga miriyari 1.6, ubu ngo hari intego ko mu myaka 5 iri imbere iyi gahunda izashorwamo miliyari 25 z'amafaranga y'u Rwanda.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, Dr Olivier Kamana asobanura ko ibi bizatuma umubare w'abitabira ubwishinzi mu buhinzi n'ubworozi uzamuka.
Kuva iyi gahunda yatangira kandi ibigo by'ubwishingizi bimaze gushumbusha abahinzi bahuye n'ibihombo amafaranga asaga miliyari 1.4.
Ibihingwa kugeza ubu biri muri gahunda ya TEKANA aho Leta itanga nkunganire ya 40% birimo Umuceri, Ibigori biribwa, ibigori by'imbuto, ibirayi, urusenda, Imiteja, Ibishyimbo, Soya n'imyumbati.
KWIZERA JOHN PATRICK
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru