AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

MINAGRI igiye gushora miliyari 25 Frw mu gufasha abahinzi kwitabira ubwishingizi bw'ibihingwa byabo

Yanditswe May, 26 2023 18:35 PM | 69,645 Views



Mu gihe umubare w'abahinzi bitabira ubwishingizi bw'ibihingwa byabo ukiri muto, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko mu myaka 5 iri imbere iyi gahunda izashorwamo miriyari 25 Frw bikazatuma umubare w'abitabira ubu bwishingizi uzamuka.

Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi bw'ubuhinzi n'ubworozi muri BK Insurance, Eric Ntaganira avuga ko iki kigo muri uyu mwaka gifite intego yo kugera kuri 50% by'abahinzi bakenera ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo yabo, ibi ngo bizagerwaho kubera ingamba zafashwe zirimo no kwegera abahinzi n'aborozi.

Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi yo ivuga ko mu myaka 4 ishize gahunda ya tekana yo kunganira abahinzi n'abarozi imaze gutwara amafaranga y'u Rwanda asaga miriyari 1.6, ubu ngo hari intego ko mu myaka 5 iri imbere iyi gahunda izashorwamo miliyari 25 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, Dr Olivier Kamana asobanura ko ibi bizatuma umubare w'abitabira ubwishinzi mu buhinzi n'ubworozi uzamuka.

Kuva iyi gahunda yatangira kandi ibigo by'ubwishingizi bimaze gushumbusha abahinzi bahuye n'ibihombo amafaranga asaga miliyari 1.4.

Ibihingwa kugeza ubu biri muri gahunda ya TEKANA aho Leta itanga nkunganire ya 40% birimo Umuceri, Ibigori biribwa, ibigori by'imbuto, ibirayi, urusenda, Imiteja, Ibishyimbo, Soya n'imyumbati.

KWIZERA JOHN PATRICK




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage