AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

MINALOC irashima abakomeje gufasha abatabasha kubona ifunguro muri ibi bihe bidasanzwe

Yanditswe Mar, 30 2020 13:20 PM | 28,159 Views



Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje kugoboka abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irashima abantu b’ingeri zinyuranye bakomeje kugoboka bagenzi babo muri ibi bikomeye bafasha kubona amafunguro abo imirimo yabo yabaye ihagaze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo.

Kugoboka abatishoboye bisanzwe ari kimwe mu byo Leta y’u Rwanda ishyira imbere ndetse ikabinyuza muri gahunda zitandukanye. Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahumurije abaturage abizeza ko Leta itazabatererana.

Ku munsi wa Kabiri Leta itangiye guha amafunguro imiryango itarashoboye gukomeza imirimo yari isanzwe ikora kubera ingamba zo kwirinda koronavirusi, abaturage bagiye bishyira hamwe hakurikijwe amikoro yabo bakusanya ibikenewe maze babisaranganya abaturage.

Abo mu midugudu ya Kabuhunde na Vision 2020 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuze ko ibi bikorwa ari ikimenyetso kigaragaza Leta yita ku baturage.

Uwajenesa Marine yagize ati "Ubundi nakoraga imirimo ijyana n'ububumbyi kugira ngo mbone icyo kurya, ariko yari yarahagaze, sinabonaga icyo kurya, ariko ubu iminsi igiye gukomeza yisunike. Nkaba nshimira abanteye inkunga.''

Mu Murenge wa Gikomero na ho abaturage bahawe inkunga y’ibiribwa bagenewe na Leta, ibunganira mu minsi batakijya kwirwanaho.

Gakimbagira Joseph ati ''Nari mfite umushinga wo gukora amasabune ariko kubera ukuntu transiporo yahindutse, ntabwo nkibona uko njya Nyabugogo gushakayo ibikoresho, bivuze ko icyari kintunze cyahagaze. Iyi nkunga irashimishije kuko Leta iba yatwibutse ikabona ko dukwiye gukomezanya n'abandi mu buzima, dushimiye Leta n'Umukuru w'Igihugu udutekerezaho cyane.''

Mu iyi gahunda yo guhangana n'icyorezo cya Covid-19 kandi, urugaga rw'abatumiza n'abadandaza ibikomoka kuri peteroli bunganiye Ministeri y'Ubuzima bayigemnnera inkunga ingana na miliyoni zisaga 60 z'amafaranga y'u Rwanda azifashishwa n'ibinyabiziga bikoreshwa n'iyo minisiteri. 

Mutaganda Eric akuriye urwo rugaga ati ''Twasabye minisiteri ko iyo nkunga y'amavuta twabemereye bashobora kuza kuyakoresha guhera kuri uyu wa Mbere, aho ibinyabiziga bya minisiteri bizajya bikoresha cartes cyangwa vauchers.''

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Nyirarukundo Ignatienne ashimira abagize uruhare bose muri iki gikorwa akavuga ko no mu mijyi yunganira Kigali na ho byamaze gutegurwa.

Ati "''Iki gikorwa twakibonyemo ubwitange n'imbaraga zikomeye, hari abikorera bitanze, n'abafite ibikoresho by'isuku, abahinzi b'umuceri batanze umuceri mwishi ndetse n'amadini, ariko icyo tubasaba ni uko bikorerwa hamwe, bikarangira none ariko no mu yindi mijyi yunganira Kigali na ho barimo kwitegura.''

Nta barura ryimbitswe ryakozwe ngo hamenyekane umubare nyakuri w'abagomba guhabwa iyo nkunga mu Mujyi wa Kigali cyane ko iki gikorwa cy'ubufasha cyaje gitunguranye, ariko Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC agenekereje avuga ko abagomba gufashwe bari hagati ya 1,8% na 2 % by'abatuye Umujyi wa Kigali.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage