AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

MINISPOC na CHENO batangaje ibikorwa bizaranga kwizihiza umunsi w'intwari

Yanditswe Jan, 25 2018 19:11 PM | 9,284 Views



Ministiri wa siporo n'umuco Uwacu Julienne aratangaza ko ibikorwa byiza n'ishyaka ryo gukorera igihugu bigenda bigaragara mu Banyarwanda b'ingeri zitandukanye byerekana ko umuco w'ubutwari ugenda itera intambwe nini. Ibi ngo biterwa n'ingamba zagiye zifatwa n'ubuyobozi mu kumvisha abaturage isano bafitanye n'igihugu.

Abaturage mu byiciro bitandukanye, abakuze n'urubyiruko bemeza ko mu mikorere n'imyitwarire y'Abanyarwanda bo muri iki gihe hari ibigenda bigaragaza ko umuco w'ubutwari ugenda urushaho kwiyubaka, bagahamya ko uko kwiyubaka gushingiye ku ntwari z'u Rwanda n'ubuyobozi bw'igihugu.

Mu kiganiro kigamije kugaragaza imyiteguro yo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'intwari uba ku itariki ya 01 Gashyantare, Ministiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne yasobanuye ko ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w'intwari, ubaye ku nshuro ya 24 bigenda bitanga umusaruro. Ibi bigaragarira mu bikorwa by'abantu b'ingeri zitandukanye byerekena ko umuco w'ubutwari ugenda utera intambwe nziza bishingiye ku ngamba Leta yagiye ifata.Yagize ati, ''ingamba zagiye zifatwa mu bihe bitandukanye zatumye Abanyarwanda bumva ku buryo burushijeho isano bafitanye ku gihugu cyabo. Nko kumva ko iki gihugu kiriho kubera Abanyarwanda kandi nta Munyarwanda uruta undi, bafite uburenganzira n'inshingano bingana iyo bigeze mu kubarengera barengerwa kimwe, iyo bigeze mu guhana abanyuranyije n'amategeko bahanwa kimwe, ibyo urabibona.Hari aho tumaze kugera hashimishije''

Kwizighiza umunsi w'intwari bizabanzirizwa n'icyumweru cyahariwe kuzirikana intwari z'igihugu cyatangiye kuri uyu wa 3. Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ukuriye urwego rushinzwe intwari z'igihugu, imidari n'impeta by'ishimwe we asobanura ko ari icyumweru kizarangwa n'ibiganiro mu nzego zitandukanye, bikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kwimakaza umuco w'ubutwari.

Hazanaba imikino n'amarushanwa ndetse n'ibiganiro mu bitangazamakuru binyuranye, ariko umunsi nyir'izina uzizihirizwe mu nzego z'ibanze zegereye abaturage.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage