Yanditswe Jan, 25 2018 19:11 PM | 9,284 Views
Ministiri wa siporo
n'umuco Uwacu Julienne aratangaza ko ibikorwa byiza n'ishyaka ryo gukorera
igihugu bigenda bigaragara mu Banyarwanda b'ingeri zitandukanye byerekana ko
umuco w'ubutwari ugenda itera intambwe nini. Ibi ngo biterwa n'ingamba zagiye
zifatwa n'ubuyobozi mu kumvisha abaturage isano bafitanye n'igihugu.
Abaturage mu byiciro
bitandukanye, abakuze n'urubyiruko bemeza ko mu mikorere n'imyitwarire
y'Abanyarwanda bo muri iki gihe hari ibigenda bigaragaza ko umuco w'ubutwari
ugenda urushaho kwiyubaka, bagahamya ko uko kwiyubaka gushingiye ku ntwari z'u
Rwanda n'ubuyobozi bw'igihugu.
Mu kiganiro kigamije kugaragaza imyiteguro yo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'intwari uba ku itariki ya 01 Gashyantare, Ministiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne yasobanuye ko ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w'intwari, ubaye ku nshuro ya 24 bigenda bitanga umusaruro. Ibi bigaragarira mu bikorwa by'abantu b'ingeri zitandukanye byerekena ko umuco w'ubutwari ugenda utera intambwe nziza bishingiye ku ngamba Leta yagiye ifata.Yagize ati, ''ingamba zagiye zifatwa mu bihe bitandukanye zatumye Abanyarwanda bumva ku buryo burushijeho isano bafitanye ku gihugu cyabo. Nko kumva ko iki gihugu kiriho kubera Abanyarwanda kandi nta Munyarwanda uruta undi, bafite uburenganzira n'inshingano bingana iyo bigeze mu kubarengera barengerwa kimwe, iyo bigeze mu guhana abanyuranyije n'amategeko bahanwa kimwe, ibyo urabibona.Hari aho tumaze kugera hashimishije''
Kwizighiza umunsi w'intwari bizabanzirizwa n'icyumweru cyahariwe kuzirikana intwari z'igihugu cyatangiye kuri uyu wa 3. Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ukuriye urwego rushinzwe intwari z'igihugu, imidari n'impeta by'ishimwe we asobanura ko ari icyumweru kizarangwa n'ibiganiro mu nzego zitandukanye, bikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kwimakaza umuco w'ubutwari.
Hazanaba imikino n'amarushanwa ndetse n'ibiganiro mu bitangazamakuru binyuranye, ariko umunsi nyir'izina uzizihirizwe mu nzego z'ibanze zegereye abaturage.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru