Yanditswe Feb, 07 2018 20:46 PM | 8,805 Views
Ministiri w’imari
n’igenamigambi Amb. Claver Gatere yagejeje imbere y’inteko ishinga amategeko
umutwe w’abadepite umushinga w’ingengo y’imari ya 2017-18 ivuguruye. Iyi ngengo
ivuguruye yiyongereyeho miliyali zigera kuri 20.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ministiri Gatete yasobanuriye
inteko ko ingengo y’imari yari yemejwe mbere, ubu yari imaze gushyirwa mu
bikorwa ku gipimo cya 56% ariko ko yifuza ko inteko yakwemeza umushinga wongera
ingengo y’imari ya 2017-18 ikava kuri miliyali 2094.9 yari yemejwe akagera kuri
miliyali 2115.4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Leta izakurahe aya mafaranga yiyongera ku ngengo y’imari yari yaremejwe mbere? Ministre w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete arasobanura byimbitse kuri iyo nyongera n’aho azava. Ati, “Ku bijyanye n’impinduka ku mafaranga yinjizwa mu ngengo y’imari ya Leta, amafaranga ava imbere mu gihugu ariyongera kuva kuri Miliyari 1,375.4 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 1,412.9 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri Miliyari 37.5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyongera ikazaturuka mu kugurisha impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane, ndetse no gukoresha ku bwizigame bw’amafaranga aturuka ku mahoro y’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu gihugu tuba twazigamye.”
Ministre Gatete avuga ko amafaranga aturuka hanze y’igihugu harimo inkunga n’inguzanyo ateganyijwe kugabanuka kuva kuri Miliyari 719.5 kugera kuri Miliyari 702.6 hakagabanukaho agera kuri Miliyari 16.9, bitewe n’igabanuka ry’igipimo cy’ivunjisha ry’ifaranga ugereranyije n’Amadorali, maze asobanura uburyo aya mafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari ivuguruye. Yagize ati, “ku bijyanye n’uburyo amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari, ingengo y’imari isanzwe iriyongera kuva kuri Miliyari 1,124.1 kugera kuri Miliyari 1,130.7, bivuze ko aziyongeraho agera kuri Miliyari 6.6 z’Amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga agenerwa Imishinga y’iterambere ariyongera kuva kuri Miliyari 772.7 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 782.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuzeko yiyongeraho agera kuri Miliyari 9.8 z’Amafaranga y’u Rwanda.”
Muri uyu mushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ministeri y’imari igaragaza ko ye, amafaranga yagenewe ibikorwa by’ishoramari rya Leta aziyongera kuva kuri Miliyari 159.1 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 178, bivuzeko aziyongeraho agera kuri Miliyari 18.9.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru